Igihugu cy’u Rwanda gishyize imbaraga mu kugira siporo ikintu kinjiriza igihugu, nk’uko Perezida w’u Rwanda yabyibukije ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri wa Siporo mushya(Nelly Mukazayire) ndetse n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Bwana Rwego Ngarambe.
Minisitiri wa Siporo aherutse kugirira urugendo mu gihugu cya Portugal, aho yasuye ikipe ya Benfica Lisbon yakirwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe hagamijwe kwagura urwego rw’umupira w’u rwanda cyane ko Portugal ari igihugu gikomeye muri ruhago na Benfica ikaba imwe mu makipe akomeye i Burayi.
Amakuru yemeza ko hashobora kuba ubufatanye hagati y’u Rwanda na Benfica bigamije guha iyi kipe ikaze yo gufungura imishinga ijyanye na Siporo mu Rwanda, ndetse ikaba iri munzira zo kugura ubutaka I Remera mu mugi wa Kigali aho izubaka ibikorwaremezo bya siporo.
U Rwanda rusanzwe rukorana n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi mu bikorwa byo kwamamaze ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse no kurumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga, ayo makipe arimo Arsenal yo mu Bwongereza kuva 2018, na Paris Saint Germain bamaze kongera amasezerano azageza 2028, ndetse na Bayern Munich , yo arimo no guteza impano z’Abakinnyi bavuye mu Rwanda imbere, ndetse kuri ubu hari abana b’Abanyarwanda bamaze gusinya mu makipe y’abato ya Bayern Munich.
U Rwanda Kandi rwashoye mu bindi bikorwa bitandukanye bya siporo harimo gutera inkunga imikino ya African Football League ndetse na Basketball Africa League(BAL) , byose biri mu mugambi wo kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse hanatezwa imbere iyi mikino.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?