HomePolitics

U Rwanda n’u Burusiya bakuriyeho Visa ku bafite Pasiporo z’Abadipolomate hagati y’impande zombi !

Igihugu cy’u Rwanda n’u Burusiya bamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire agamije gukuriraho Visa abafite Pasiporo z’Abadipolomate n’abafite iza Serivisi baturuka mu gihugu cy’Uburusiya berekeza mu gihugu cy’U Rwanda.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe akaba na minisitri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ku ruhande rw’u Rwanda na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Lavrov nibo bari bayoboye iki gikorwa cy’Indashikirwa.

Aya masezerano yasinyiwe mu Mujyi wa Sochi mu gihugu cy’u Burusiya, ahari kubera inama ya mbere y’abaminisitiri yiga ku bufatanye hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Amateka asobanura ko umubano w’u Rwanda n’u Burusiya watangiye ku mugaragaro tariki ya 17 Ukwakira 1963 ubwo u Burusiya bwari bukiri mu Bumwe bw’Abasoviyete, na rwo rumaze umwaka n’amezi atatu rubonye ubwigenge ruvuye mu maboko y’abakoloni b’ababiligi.

Nk’uko ibiro bya amabasade y’u Rwanda muri iki gihugu byabitangaje, amateka nanone avuga ko Kandi ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge mu w’1962, Ubumwe bw’abasoviyete bwohereje ubutwumwa bushimira u Rwanda kuba rwari rubonye ubwigenge.

Uyu mubano ushingira ku bufatanye mu guteza imbere politiki, igisirikare, uburezi, gutyaza ubumenyi bw’abakozi ndetse no guteza imbere umuco w’ibihugu byombi.

Ibi bikorwa mu guha buruse abanyeshuri b’Abanyarwanda muri za kaminuza zo muri iki gihugu mu masomo atandukanye, bukanahugura bamwe mu bofisiye muri Polisi y’u Rwanda.

Uburusiya n’u Rwanda bamaze igihe kugera ku myaka mirongo itanu bafitanye Umubano ushingiye ku burezi bigaragazwa n’abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 100 barangije amasomo muri kaminuza zo mu Burusiya, yerekeye ku ikoranabuhanga, amategeko, ubuvuzi na politiki.U Rwanda na rwo rwohereje mu Burusiya ibicuruzwa birukomokamo birimo kawa ndetse n’icyayi.

Ni no muri iyi nama kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ethiopia, Gedion Timotheos.

Igihugu cy’u Uburusiya gikomeje ibikorwa bitandukanye byo kwiyegereza Afrika na Leta zayo mu rwego rwo rw’imikoranire mu bya Politiki, Ubukungu n’umutekano.Ibi bikaba bitanga igisobanuro mu buhangage ku ruhando mpuzamahanga ndetse no guhangana n’ubuhangage bwa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika binyuze mu kwigarurira ibihugu bya Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *