U Rwanda ni ruto cyane ku buryo rutabasha umutwaro wa kongo : Perezida Kagame
Perezida Kagame Paul yatangaje ko hakenewe kwimakazwa kubazwa inshingano , ukuri ndetse n’imiyoborere myiza kugirango haboneke igisubizo cyirambye ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .
Ibi yabitangarije mu nama ya 38 y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe yiga ku mahoro n’umutekano w’umugabane byumwihariko ikibazo cy’umutekano muke gikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Kongo .
Perezida Kagame yanavuze ko imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira kugerwaho kw’amahoro ko ari ugukomeza gufata ikibazo cyo muri Kongo bakacyegeka ku zindi mpamvu zo kuruhande kugicyemura bagihereye mu mizi .
Umukuru w’igihugu yanavuze ko ubutegetsi bwa Kongo bugomba kumva neza inkomoko muzi y’ikibazo cyabo ndetse bagashaka ibisubizo byabyo babiturutse mu nkomoko y’ikibazo kurusha kujya guhimbira ibindi bihugu .
Aho yagize ati : ” Noneho , iyo ndimo numva abantu bamwe bavuga ngo ni ryari Kongo izafata inshingano ku bibazo byayo ? Ni gute Kongo itekereza ko ibibazo byayo byose biva hanze ? ndetse aba bantu banatanga n’ibisubizo kuri ibyo bibazo.
“Gusa icyo nshaka kuvuga nuko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Kongo , Dufite ibibazo byacu tugomba gukemura . Kongo ni nini cyane ku Rwanda ku buryo tutakwikorezwa ibibazo byabo ngo tubibashe .”
Mu inama iherutse guhuza abayobozi b’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Epfo , Perezida Kagame yavuze ko intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Kongo ahanini ashingiye ku moko ndetse anasaba abayobozi b’akarere gukemura byihutirwa iki kibazo cyimaze imyaka myinshi .