HomePolitics

U Rwanda na Seychelles biyemeje  kwagura ubutwererane mu bya gisirikare

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles Brigadier Michael Rosette ari kumwe n’itsinda bazanye mu ruzinduko rw’akazi basuye ibirindiro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024. 

Ibiganiro by’impande zombi byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Nzeri 2024.Mu biganiro byaranze aba bayobozi ku mpande zombi, bijyanye no kurushaho guteza imbere ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi binyuze mu Ngabo za Seychelles n’ingabo n’iz’u Rwanda.

Brig Michael yasobanuriwe byinshi ku rugendo rw’impinduka rw’Ingabo z’u Rwanda (RDF, ndetse n’uruhare rwazo mu iterambere ry’abatutage n’Igihugu muri rusange.

Brigadier Michael Rosette yatangaje ko impamvu y’uruzinduko rwe ari ugushimangira umubano mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Seychelles.

Yavuze kandi ko agenzwa no kurebera hamwe uburyo bunoze bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yashyizweho umukono umwaka ushize hibandwa cyane mu gufatanya kongerera ubushobozi ingabo z’ibihugu byombi binyuze mu guhana amahugurwa.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Seychelles zisanzwe zifitanye ubufatanye mu bya gisirikare mu bijyanye no kurwanya iterabwoba, kubungabunga umutekano wo mu mazi, guhana amakuru, guhana amahugurwa mu bya gisirikare n’ibindi.

Mu ruzinduko rwe, Brigadier Michael Rosette n’itsinda ayoboye, bazanasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera.Uru ruzinduko rw’Umugaba w’Ingabo wa Seychelles, rurashimangira ubufatanye bwiyemejwe hagati y’ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere ubutwererane no gufatanyiriza hamwe ibikorwa byose bijyanye n’amahoro n’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *