U Rwanda na PSG bongereye igihe amasezerano ya VISIT RWANDA

Ikipe ya Paris saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa imaze gutangaza ko yongereye amasezerano ya VISIT RWANDA ifitanye na leta y’u Rwanda ndetse ko agomba kuzarangira mu mwaka wa 2028 .

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Mata 2025 nibwo Iyi kipe yo mu gihugu cy’Ubufaransa yatangaje ko yongereye amasezerano yo kwamamaza ibirango bya VISIT RWANDA ifatanye na leta y’u Rwanda mu rwego rwo kongera uruhare rwayo mu gutanga amahirwe ku rubyiruko , guhanga udushya ndetse no kuzamuka k’ubukungu ku mpande zombi .

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda , Jean- Guy Afrika uyobora urwego rwshinzwe iterambere yatangaje ko ubu bufatanye bwafashije igihugu cye gutera imbere mu bukerarugendo ndetse no mu ishoramari mu buryo bufatika .

Bwana Jean Guy yanashimangiye ko kuba iyi mikorere ivuguruwe bigiye kongera ikigero cy’ubufatanye n’amahirwe ku banyarwanda ndetse n’umuryango mugari wa Paris saint Germain .

Kurundi ruhande kandi nanone , Victoriano Melero, usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Paris Saint-Germain ushinzwe ibikorwa by’iyi kipe ku rwego mpuzamahanga we yemeza ko bategereje gukomeza uru rugendo hamwe no gusura u Rwanda ndetse ibi bijyana no gufasha isi kwerekana ubukire bw’umuco n’ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda, mu gihe berekana ko umupira w’amaguru ushobora gutera imbaraga no guhuza imiryango ku isi hose.

Mu kwezi k’Ukuboza mu 2019 bwa mbere Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo n’uwo yambara mbere y’imikino no ku kibuga Parc des Princes n’ibindi.

Muri Gicurasi 2023, amasezerano yarongerewe imyaka itatu kugeza mu 2025 nyuma y’aho impande zombi zishimye imikoranire n’umusaruro yatanze.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *