U Rwanda na Kazakhstan basinyanye amasezerano y’ubufatanye atandukanye

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi, u Rwanda na Kazakhstan byasinyanye amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zitandukanye arimo na ajyanye n’ibikoresho by’ingenzi bikenerwa mu nganda.

Aya masezerano yasinyiwe mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Kazakhstan, aho yakiriwe na mugenzi we Kassym-Jomart Tokayev.

 Nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye, Perezida Kagame yagize  ati: “Ibihugu byacu ni inshuti kandi ni abafatanyabikorwa beza. Turashaka gushingira kuri uru rufatiro rukomeye tukarushaho gushimangira ubufatanye.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ibi bigaragazwa n’amasezerano yasinywe, yongeraho ko bazakomeza gutekereza ku yandi mahirwe y’ubufatanye, cyane cyane mu bucuruzi, ikoranabuhanga n’ubuhinzi.

Mu masezerano yasinywe harimo n’ayo ku bufatanye rusange mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Rwanda Mining Board na Samruk-Kazyna yo muri iki gihugu ndetse n’ikigega cya leta ya Kazakhstan.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushobora kungukira cyane mu bumenyi Kazakhstan ifite mu by’ingufu, ubucukuzi n’itunganywa ry’amabuye y’agaciro.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi bashyize umukono ku masezerano ajyanye na dipolomasi, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi n’imari.

Perezida Kagame yagarutse ku rugendo u Rwanda rurimo rwo kongera ubushobozi bwo gukora inkingo imbere mu gihugu, ashimangira ko Kazakhstan nayo iri mu nzira nk’iyo, bityo hakwiye gukomeza guhanahana ubunararibonye.

Asoza, Perezida Kagame yatumiye Tokayev gusura u Rwanda, yongeraho ko inama mpuzamahanga ya Astana agiye kwitabira izaba urubuga rwo gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo isi ihanganye na byo muri iki gihe cy’isaranganya ry’umutungo kamere.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *