U Rwanda na Ethiopia bongeye kurebera hamwe uburyo bwo kwimakaza imikoranire myiza mu bya gisirikare

Abahagarariye ingabo z’ u Rwanda bagiragiranye ibiganiro n’abo kuruhande rw’ingabo za Ethiopia byibanze ku mu kongera urwego rw’ubufatanye mu bya gisirikare ku mpande zombi, ibi bijyana no kurebera hamwe amahirwe ahari n’uburyo bwo kuyabyaza umusaruro ku mpande z’ibihugu byombi .
Aba banyacyubahiro bahuriye mu nama y’Abayobozi b’Ingabo ku Mugabane wa Afurika yigaga ku nzitizi n’ibibazo by’umutekano bicyugarije umugabane ndetse n’uburyo bwo kubishakira umuti uhamye hifashijwe ubufatanye mu byagisirikare .
Ku ruhande rw’ingabo z’ u Rwanda , abarimo Brig Gen Patrick Karuretwa usanzwe uhagarariye Ishami rishinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda na Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba nibo bari bahagaririye u Rwanda muri inama y’Abayobozi b’Ingabo ku Mugabane wa Afurika yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia muri iki cyumweru .
Aya makuru yanahamijwe kandi,n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda zemereye itangazamakuru ko ubwo hasozwaga iyi nama, Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba wari uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, bakiriwe na Field Marshall General Berhanu Julu, Umugaba Mukuru wa ENDF [Ingabo za Ethiopia].
RDF yanemereye igitangazamakuru cya tele dix ko Iyi nama yaganiriwemo imikoranire isanzweho mu bya gisirikare ku mpande zombi ndetse n’amahirwe mashya ayirimo mu rwego rwo kwimakaza imikoranire myiza.
Iyi nama ije nyuma y’igihe kingana na amezi ane mu mujyi wa Addis Ababa nubundi ho muri Ethiopia habereye inama ya 19 y’Abagaba Bakuru b’Ingabo ku Mugabane wa Afurika ndetse n’Abakuru b’Inzego zishinzwe Umutekano, yabaye muri Kamena uyu mwaka, yari yanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.