U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bashyize umukono ku masezerano yo kubahiriza ubusugire bwa buri gihugu no gushyiraho umushinga w’amasezerano y’amahoro arambye bitarenze ku ya 2 Gicurasi.
Aya masezerano yashyizweho umukono na ba minisitiri w’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi i Washingtonndetse umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Marco Rubio akaba ari we wari umuhuza muri ibi biganiro .
Aya masezerano agezweho mu gihe hari hashize amezi make, abaturage babarirwa mu bihumbi amagana bavanywe mu byabo ubwo inyeshyamba za M23 zigaruriraga igice kinini cy’ubutaka bukungahaye ku mabuye y’agaciro cyo mu burasirazuba bwa DR Congo.
Nyuma yo gutakaza igice kingana gutyo cy’ubutaka bwayo,hari amakuru yakomeje gucicikana yemeza ko guverinoma ya Kinshasa yaba yitabaje Amerika kugira ngo ibafashe ndetse nayo iyizeza kuzayiha amabuye y’agaciro.
Izi mpande zihanganye zateye iyo ntambwe nyuma y’iminsi mike nanone Perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bahuriye i Doha muri Qatar, ndetse n’imiryango y’ibihugu by’akarere mu rwego rwo kongera imbaraga mu nzira yo kugera ku gahenge no gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano mu mahoro.
Leta ya Kinshasa, ONU, n’ibihugu bimwe by’iburengerazuba bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, nubwo ibyo leta y’u Rwanda yagiye ibihakana ahubwo igakomeza kugaragaza ko itewe inkenke n’iterambere ry’umutwe wa FDLR wubakiye ku mahame y’ingengabitekerezo bijyanye nuko washinzwe ndetse ukaba ugizwe na benshi mu basize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 .