U Rwanda n’ u Burundi byatangiye ibiganiro bigamije amahoro
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane , Amb . Nduhungirehe Olivier yemeje ko hari ibiganiro biri kuba hagati y’u Rwanda n’u Burundi bigamije kongera kubyutsa ubuhahirane ndetse no kuvanaho urwicyekwe mu bya politiki ahanini rwatewe n’ibibazo by’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Kongo .
Ubwo yarimo aganira n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku munsi wejo tariki ya 14 Werurwe , Amb . Nduhungirehe yemeje ko ibyo biganiro bihari koko kandi anashimangira ko bizagira icyo bifasha mu kugabanya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi .
Ubwo yarimo avuga ku ntego y’ibi biganiro biri kuba ,Nduhungirehe yemeje ko bigamije ko impande zombi zisobanukirwa ko kurinda ubusugire bw’ibihugu byabyo ari ingenzi haba ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa u Burundi .
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi warushijeho kwifata nabi igihe leta y’iki gihugu yoherezaga abasirikare bayo bakajya kwifatanya ihuriro ry’igisirikare cya FARDC , abacanshuro bari barakubutse ku mugabane w’Uburayi , Ingabo z’Afurika y’epfo , Ingabo za SADC ndetse n’iz’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bahekuye u Rwanda muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu ntambara bari bahanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba za M23 .
Uyu mubano w’ibihugu byombi wongeye gusubizwa irudubi igihe Perezida w’u Burundi Nyakubahwa Ndayishimiye Evariste yashinjaga u Rwanda kuba inyuma y’ibitero byagabwe n’umutwe urwanya leta y’u Burundi ubarizwa mu mashyamba ya Kongo witwa RED -TABARA mu Kuboza wa 2023 nubwo leta y’u Rwanda itahwemye gutera ibi birego utwatsi .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?