Minisitiri w’Imari w’u Bwongereza Rachel Reeves hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga David Lammy batangaje ko bagiye kurega Roman Abramovich mu rukiko, kugira ngo babone amafaranga yavuye mu igurishwa ry’ikipe ya Chelsea, agamije gufasha abagizweho ingaruka n’intambara muri Ukraine.
Uwo mugabo w’Uburusiya, wigeze gutunga Chelsea FC, yategetswe kugurisha iyi kipe mu 2022 ku giciro cya miliyari £2.5 nyuma y’uko u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine. Aya mafaranga kugeza ubu yahise afatirirwa muri banki zo mu Bwongereza, leta ya Londres ivuga ko agenewe ibikorwa by’impuhwe bijyanye no gufasha abagizweho ingaruka n’intambara.
Mu itangazo bashyize ahagaragara, aba bayobozi bavuze ko barambiwe kuba bataragera ku masezerano na Abramovich kugirango yemereye gutanga aya mafaranga burundu kandi biteguye kujyana ikibazo mu rukiko.
Bagize bati:“Guverinoma yiyemeje ko amafaranga yavuye mu igurishwa rya Chelsea FC agera ku bikorwa by’impuhwe muri Ukraine, nyuma y’igitero cy’u Burusiya cyabaye mu buryo butemewe n’amategeko. Twarakajwe n’uko tutarabasha kumvikana na Bwana Abramovich. Icyakora, nubwo tugifunguye umuryango wo kuganira, turi gutegura kujyana iki kibazo mu rukiko niba ari ngombwa.”
Abramovich yaguze Chelsea mu 2003 ku mafaranga arenga miliyoni £140, ayibamo imyaka 19 mbere yo kuyigurisha ubwo yafatwaga ibihano by’ubutegetsi bw’u Bwongereza, bumushinja kuba inshuti ya hafi ya Perezida Vladimir Putin, ibyo ahakana.