U Burundi burakennye: Bertrand Bisimwa aranenga perezida Ndayishimiye ku kiganiro yatanze ku bibazo by’umutekano muke ingabo ze ziteza muri Congo.

Perezida w’Umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa, yanenze bikomeye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye avuga ko ahora ashaka urwitwazo rwo gukomeza kwica abatutsi bo muri Congo yitwaje ko M23, irimo abarundi bo mu mutwe wa Red Tabara usanzwe urwanya Leta ya Bujumbura

Mu kiganiro n’itangazamakuru mu ntara ya Cankuzo, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashinje cyane mutwe wa M23 kuba urimo abarundi bo mu mutwe wa Red Tabara irwanya leta ya Bujumbura; yongeye gushinja Guverinoma ya Kigali kandi kuba ifasha ndetse igatoza Inyeshamba zo mu mutwe wa Red Tabara.

abinyujije kurukuta rwe rwa X,Bertrand Bisimwa yanenze byimazeyo umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Aho yavuze ko uyu mu Perezida ashaka urwitwazo rwo kugira ngo akomeze yice Abatutsi muri Congo, nk’uko n’ubundi ari mu kubikora akoresheje Ingabo ze z’ibarizwa k’ubutaka bwo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na FDLR.

Ati: “Amagambo perezida w’u Burundi, yabwiye itangazamakuru ryo mu gihugu cye, ntashingiro afite, n’ibinyoma byambaye ubusa. Leta y’u Burundi izi neza ko ibyo Perezida wabo avuga ko ari ibinyoma!Kuvuga biriya afite ibyashaka n’ukugira ngo akomeze yohereze ingabo ze muri RDC, zije gusahura umutungo wa Congo.”

Yakomeje avuga ati: “Ingabo z’u Burundi (FDNB), zamaze kw’injira mu ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, ishaka kurandura Abatutsi ku isi na Wazalendo, bashinjwa kwica no kunyaga ibyaba Tutsi. Iriya mitwe y’itwaza ko irwanya M23 ariko sibyo bica Abaturage no kunyaga ibyabo.”

Bisimwa kandi yanavuze ko kugira ngo ingabo z’u Burundi zoherezwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo harimo ko igihugu cy’u Burundi, cyifashe nabi mu butunzi.Yagize Ati: “Erega kugira ngo leta y’u Burundi, yohereze ingabo zabo muri RDC, harimo n’uko u Burundi bukenye. Igihugu cy’u Burundi, cyifashe nabi mu butunzi, barashaka kujya guhaha no kunyaga ibya Batutsi.”

Yunzemo kandi ati: “Kuba leta y’u Burundi ishaka guharabika u Rwanda buriya rero barashaka kwegeka ibibazo byubekene biri mu gihugu cyabo bavuge ko bakennye kubera u Rwanda! nk’uko perezida Félix Tshisekedi nawe yagiye agaragaza integenke ze akavuga ko byatewe n’u Rwanda.

Ibi Kandi perezida Peter Nkunziza w’u Burundi mu mwaka w’2015, yafashe ibibazo byari mu Burundi, abyitirira u Rwanda.” Ku ki bananirwa gukemura ibibazo by’i bihugu, byabo bakabyitirira abandi?Hagati aho leta y’u Rwanda yavuze ko ntaho ihuriye n’ibyo perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko igihugu cy’u Rwanda, gifasha umutwe wa Red Tabara.

Uburundi na Repubulika iharanira Democrasi ya Kongo bamaze iminsi bashinja Leta Y’u Rwanda gutera inkunga umutwe irwanya ubutegetsi mu bihugu byabo,ibintu Leta y’u Rwanda itahwemye guhakana,Mu gihe ibihugu by’amahanga bitahwemye kwereka DRC,ko ikibazo cy’umutekano muke kizakemurwa n’abenegihugu ubwabo.

Perezida Ndayishimiye unengwa n’umuyobozi wa M-23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *