HomePolitics

U Bubiligi bwahamijwe ibyaha byibasiye inyoko muntu bwakoreye muri DRC

Leta y’u Bubiligi yahamijwe gukora ibyaha byibasiye inyoko muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gutandukanya abana batanu n’ababyeyi babo mu gihe cy’ubukoloni, hagati y’umwaka wo mu 1948-1953.

 Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bubiligi rwasohoye umwanzuro ku wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024, ruvuga ko ibyo abana batanu bakorewe byari “igikorwa kitari icya kimuntu,” kikaba cyarakozwe n’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni.

Aba bana bavukiye mu cyahoze ari Congo-Mbiligi, bakaba  bafite hagati y’imyaka 70 n’80 y’amavuko, bibwiriye ubutabera ko nyuma y’uko batandukanyijwe na ba nyina b’abanye-Congo bakiri bato.

 Ibi byabaye ubwo Leta y’u Bubiligi yahitaga ibashyira mu bigo by’abihaye Imana mu ntara ya Kasai, nyuma yo kubabona nk’abana b’abiziragiza, mu gihe cy’ubukoloni, bakaba barashinjwaga kuba bakomoka ku babyeyi b’abazungu n’ab’abirabura.

Monique Bitu Bingi, umwe mu batandukanyijwe na nyina afite imyaka itatu, yavuze ko yumvise aruhutse nyuma y’iyi nkuru y’ubutabera, anavuga ko kubasha kubona ubutabera byari ishema kuri we n’abandi.

Aho yagize ati: “Ni ubwa mbere mu Bubiligi, biranashoboka ko ari ubwa mbere i Burayi, urukiko ruhamya Leta y’u Bubiligi yo mu gihe cy’ubukoloni ibyaha byibasiye inyoko muntu.”

Abandi batanu barimo Léa Tavares Mujinga, Simone Ngalula na Marie-José Loshi, hamwe na Bitu-Bingi na Verbeken, bose bahuriye ku kuba ari abana bo mu miryango y’abanye-Congo, bakaba baratandukanyijwe na ba nyina mu gihe cya gikoloni.

 Iyi mikorere ya Leta y’u Bubiligi yabonwaga nk’igitsure ku muryango w’abanyafurika n’umugambi w’ubukoloni mu gihugu cya Congo.

Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko ibyo bariya bana bakorewe ari “gutotezwa kwa kiboko,” bikaba byarateguwe mu buryo bw’ivangura.

 Ubu butabera bwari bwashimiwe n’ubushinjacyaha, bavuga ko ibyo bakoze byerekana ko ubukoloni bwa Bubiligi bwagize uruhare mu guhangana n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ndetse bikagaragaza igikorwa cy’ubunyamaswa ku basivili b’abanyafurika.

Mu 2021, bariya badamu batanu bari barajuriye nyuma y’uko Urukiko rwa mbere rwari rumaze kubahakanira ibyaha byo gukorera inyoko muntu. Ubu, nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ubujurire, bagiye kubona ubutabera bashakaga. Noëlle Verbeken yavuze ko umwanzuro wa Leta y’u Bubiligi ugaragaza ko bafite agaciro, anavuga ko “Twamenywe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *