Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC) , yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu wa tariki 02 Kamena 2025, i Shyorongi ku Kirenga ku kibuga cyayo cy’imyitozo.
APR FC n’iyo izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League y’umwaka w’imikino wa 2025-2026, byatumye itangira imyitozo hakiri kare kugira ngo izitware neza nyuma y’uko na mukeba wayo Rayon Sports yamaze gutangira.
Join us in welcoming to APR Family FC Bugingo Hakim.
— APR F.C. Official (@aprfcofficial) June 22, 2025
Welcome aboard, Lion 🦁
.
.
Twishimiye kwakira Bugingo Hakim mu muryango mugari wa APR FC.
Ikaze Hakim🦁#APRFC pic.twitter.com/ZP49A8e1cM
Ni imyitozo yayobowe n’umutoza mukura TALEB ABDERRAHIM w’iyi kipe wasinye asimbuye Umunya-Serbia , Darko Nović igihe cyingana n’imyaka ibiri.
Iyi myitozo ntabwo yitabiriwe n’abakinnyi bashya b’abanyamahanga barimo Umunya-Burkina Faso Memel Raouf Dao ndetse n’Umugande Ssekiganda Ronald.
Umunya-Uganda Ssekiganda Ronald we ashobora kuzabanza gukina imikino ya CHAN na Uganda Cranes, dore ko ari ku rutonde rw’abakinnyi Morley Byekwaso yahamagaye azifashisha muri iyi mikino izatangira tariki 02 Kanama 2025.
New faces but not new to the game.
— APR F.C. Official (@aprfcofficial) July 2, 2025
Boots hit the turf, and eyes locked on the prize.
The team is back, and the grind begins as we resume training.
A new era is in motion 🚀
.
.
Uyu munsi ikipe yasubukuye imyitozo yitegura umwaka w'imikino 2025-2026. #TuriIntare🦁 pic.twitter.com/d0iIshGDl3
Mu bakinnyi basanzwe bakina mu ikipe ya APR FC ndetse n’abashya b’Abanyandwa bose bitabiriye, Hakizimana Adolphe umuzamu wavuye mu ikipe ya AS Kigali, Ombolenga Fitina, Hakim Bugingo , Iraguha Hadji bose bavuye mu ikipe ya Rayon Sports, Ngabonziza Pacifique waguzwe muri Police FC ndetse na Nduwayo Alexis myugariro waguzwe muri Gasogi United.
Omborenga is back to write the chapter that’s been waiting for him. This isn’t just a comeback. This is destiny. Let the roar echo once more.
— APR F.C. Official (@aprfcofficial) June 23, 2025
Welcome back home, Lion🤍🖤🦁
.
.
Omborenga Fitina agarutse mu rugo gusoza ibyo atasoje.
Intare rimwe, Intare Iteka🦁#APRFC pic.twitter.com/SYTFxQBNNh