Twinjirane mu byaranze uyu munsi tariki ya 20 Gashyantare mu mateka
1547 : Umwami Eduwari VI w’Ubwami bw’Ubwongereza yambitswe ikamba nyuma y’urupfu rwa se Henry VIII .
1737 : Uwari Minisitiri w’imari w’Ubufaransa witwa Chauvelin yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gushyirwaho igitutu na rubanda kubera imikorere mibi .
1811 : Igihugu cya Otirishe cyatangaje ko nta faranga na rimwe cyari gisigaranye mu isanduku yacyo bizwi nka Bankrupty mu ndimi z’amahanga .
1831 : Abanya – Polonye bari mu myigaragambyo yo kwamagana ubuyobozi bwariho muri iki gihugu zatsinze ingabo z’Uburusiya mu ntamba yiswe Growchow .
1865 : Kaminuza rurangiranwa mu by’ikoranabuhanga ya Massachusetts Institute of Technology yatangije ku mugaragaro ishami ryayo ryo mu bwubatsi bugezweho .
1922 : Ibihugu birimo Lituwaniya na Viliniyusi byeyemeje ko bigiye kwiyomora ku gihugu cya Polonye .
1932 ; Ingabo z’Ubuyapani zatangaje ko zigaruriye agace ka Tunhua ko mu Bushinwa .
1935 : Madame Caroline Mikkelson yabaye umugore wa mbere wakandangije ikirenge ku mugabane wa Antarctica .
1941 : Abayahudi ba mbere batangiye kugezwa mu nkambi zo kwicirwamo yari iherereye mu gace ka Plotsk mu gihugu cya Poland .
1948 : Minisitiri w’intebe wayoboraga icyahoze ari Czechoslovakia yegujwe azira kutemeranya n’amwe mu mahame ya gikominisite y’abasoviyete .
1975 : Igihugu cy’uburusiya cyongeye kugerageza ikindi gisasu rutura mu gace ko muri Kazakistan .