Twinjirane mu byaranze uyu munsi tariki ya 18 / Gashyantare mu mateka
1332 : Umwami Seyon Amda wa mbere wari umwami wa Ethiopia yatangije intambara zikomeye mu duce two mu ntara zo mu majyepfo zari zituyemo Abayisilamu .
1787 : Joseph wa kabiri wari utwaye ubwami bw’abami bw’abaromani yashyizeho itegeko ryabuzaga abana bari munsi y’imyaka 8 kongera gukoreshwa imirimo ibyara inyungu .
1879 : Abarabu batwaye bunyago minisitiri w’intebe wa Misiri witwaga Nabar Pasha .
1880 : Frederic – Auguste , uyu yari umunyabugeni wakomokaga mu gihugu cy’Ubufaransa yahawe igihembo cyihariye na leta y’Amerika kubera igishushanyo cye cy’Ubwigenge yashushanyirije iki gihugu giherereye mu mujyi wa Newyork .
1899 : Igipimo cy’Ubushyuhe kingana na dogere 80 cyapimwe mu gace ka San Francisco muri leta zunze ubumwe z’Amerika .
1900 : Ingabo z’Ubwongereza zafashe agace ka Monte Christo mu ntara ya Natal yo muri Afurika y’Epfo bakolonizaga .
1913 : Francisco Madero wayoboraga igihugu cya Mexico yahiritswe ku butegetsi .
1975 : Leta y’Ubutaliyani yemeje amategeko yo gukuramo inda .
Ibi byaranze uyu munsi mu mateka ubyakiriye ute ?