Turi kwitegura kuzongera kugaragaza impungenge zacu muri DRC : Yolande Makolo

Kuri uyu wa gatatu , tariki ya 5 / Gashyantare /2025, Yolande Makolo usanzwe ari umuvugizi wa leta y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwiteguye neza kuzasangiza abazaba bitabiriye inama y’abanyamuryango wa EAC na SADC ndetse ko biteguye kuzagaragarizamo ibyo batasoboye gutangaza byazana amahoro haba kuri bo ndetse no mu baturanyi .

Mu kiganiro na Radio Capital FM yo mu gihugu cya Kenya nibwo uyu muvugizi yatangaje uko uru ruhande rw’u Rwanda mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ibi byanazambije umubano w’ibihugu byombi .

Makolo yaneruye avuga ko igihugu avugira ko cyizitabira iyi nama ndetse ko biteze ko ibyemezo bizafatirwamo bizagira akamaro ku mpande zombi .

Aho yagize ati : ” Turi kwitegura, tuzongera kugaragaza impungenge zacu, turifuza ko tuzasubiza amaso inyuma hakarebwa amasezerano yagiye afatwa kandi twiteguye kugira uruhare rwacu kugira ngo twihute mu gushaka amahoro n’ituze, kandi ibyo byahoze ari intego yacu, kandi tuzongera kurushaho kubishimangira, kandi turanifuza gukorana n’Ibindi Bihugu bya Afurika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose aho bari hose ku Isi kugira ngo bigerweho.

“Turifuza ko habonerwa umuti ibi bibazo bibangamira ikiremwamuntu, kandi ntabwo ari ibi byabaye gusa mu byumweru bibiri cyangwa mu mezi macye ashize, kuko abantu bakomeje kurengana kuva mu binyacumi byinshi, ndavuga uyu muryango mugari ukomokamo M23, turifuza ko ibi bihagarara, turashaka amahoro kurusha uko abandi bose bayashaka.”

Iki ni ikiganiro cyibaye mu gihe Perezida William Ruto wa Kenya , uyu unayoboye umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yemeje ko abakuru b’ibihugu binyamuryango bazateranira mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu b’uyu muryango ndetse n’uw’ubukungu n’iterambere ry’ibihugu byo mu gice cy’Afurika y’amajyepfo .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *