HomePolitics

Tshisekedi agomba kuganira na M23 kuko nta kindi yayikoraho : Dr. Muleefu

Umushakashatsi Dr Alphonse Muleefu yatangaje ko abona   Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ,Felix Antoine Tshisekedi, akwiye kujya mu biganiro by’amahoro kuko asa n’utagishoboye gutsinda umutwe wa M23.

Ibi Muleefu yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025 mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu gishizwe itangazamakuru cyagarukaga ku bibazo by’umutekano muke ubarizwa muri Kongo .

Aho avuga kuri iki kibazo Muleefu yagize ati ; “Ikibazo mbona nka Tshisekedi yiteye, ni uko yavuze byinshi. Ubu akaba abona uko yakwigarurira ngo ajye mu murongo w’ibiganiro akabona bimugoye ariko ubundi arabona ko nta bundi buryo.’’

Dr Alphonse Muleefu kandi yongeye kugaragaza ko u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi rugendeye ku bimenyetso bifatika, kandi biri mu nshingano zarwo zo kwirinda.

Aho yagize ati ; “Ingabo za Congo zakoranaga na FDLR, Congo yari yarahaye intwaro abantu wamvuga ko badafite ikinyabupfura ku buryo utagenzura aho barasa n’aho batarasa. Hari abacanshuro, ugashyiraho intwaro zari zararunzwe ku muhanda hafi n’u Rwanda.”

Uyu mushakashatsi kandi yongeye kugaruka  ku nyungu zihishe inyuma y’umwanzuro ku kibazo cyo gucana umubano mpuzamahanga hagati y’u Rwanda n’Ububiligi .

Aho yagize ati : “Biratesha agaciro ijambo u Bubiligi bwakabaye bufite mu kuvuga ibibazo by’u Rwanda. Nujya kubivuga, bazavuga ko igihugu kiri kubivuga bacanye umubano.’’

Mu minsi ishize nibwo U Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano rwari rufitanye n’igihugu cy’Ububiligi ndetse runategeka abadipolomate b’iki gihugu bakorerega i Kigali gusubira iwabo mu masaha atarengeje 48 uhereye igihe itangazo rigiriye ahagaragara .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *