Trump yateye utwatsi kubijyanye no kuba yakora ikindi kiganiro-mpaka na Harris

Donald Trump yavuze ko nta kindi kiganiro mpaka yagirana na mukeba we Kamala Harris mbere y’amatora ya perezida yo mu Ugushyingo.ibi yabitangaje nyuma y’iminsi ibiri bagiranye ikiganiro-mpaka i Philadelphia aho Harris yahise yifuza ko bazagirana ikindi.

Mu kiganiro cyo ku wa kabiri nijoro muri Amerika, Harris yajujubije Trump amushyira mu ruhande rwo gukomeza kwisobanura. Gusa nyuma Trump yavuze ko ari we witwaye neza muri icyo kiganiro.

Trump n’abamushyigikiye ariko kandi bashinje abanyamakuru babiri ba ABC bayoboye iki kiganiro kubogamira kuri Harris.Ku wa kane yatangaje ko nta kindi kiganiro-mpaka ashaka.

“Iyo umurwanyi atsinzwe umukino, amagambo ye ya mbere asohoka mu kanwa ke ni ‘ndashaka undi mukino’,” niko Trump yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe Truth Social ku wa kane.Yongeyeho ati: “Amakusanyabitekerezo yerekana neza ko ari njye watsinze ikiganiro-mpaka na Kamala Harris…ako kanya yahise asaba ikindi kiganiro”.

Mu makusanyabitekerezo menshi yahise aba icyo kiganiro kikirangira, abatora bemeje ko Harris ari we witwaye neza kurusha Trump.Gusa nubwo bimeze gutyo amahirwe yo gutsinda amatora kuri aba bakandida aracyegeranye cyane kuko nta urarusha undi cyane mu makusanyabitekerezo.

Ibiganiro-mpaka kuri televiziyo ku bakandida perezida bihera mu 1960, ubwo John F Kennedy yahatanagana na Richard Nixon.Ubusanzwe hari umuco ko haba ibiganiro nk’ibyo bibiri cyangwa bitatu mbere y’amatora, hamwe n’ikiganiro-mpaka nibura kimwe ku bakandida visi perezida.

Uwo muco ariko wajemo agashya muri Nyakanga(7) ubwo Joe Biden yivanye mu rugamba rwo kwiyamamaza hashize ibyumweru yitwaye nabi cyane mu kiganiro-mpaka cya mbere na Trump.Ikiganiro-mpaka cya Trump na Harris cyaje hashize ibyumweru hari ukwibaza niba kizabaho, n’uburyo kizakorwamo.

Trump mbere yari yasabye ko hazaba n’ibindi biganiro-mpaka kuri Fox na NBC News, nubwo Harris we yari yemeye gusa icyo kuri ABC.Mu butumwa bwe bwo ku wa kane kuri Truth Social, Trunmp yavuze ko mukeba we mbere yari “yanze” gukora ibyo biganiro bindi.

Ibarurishamibare ry’ikigo cy’ubusesenguzi Nielsen ryerekana ko abantu miliyoni 67 barebye kiriya kiganiro-mpaka kirimo kuba, umubare urenze miliyoni 51 barebye icyo muri Kamena cya Trump na Biden.Amakusanyabitekerezo agaragaraza ko Trump na Harris begeranye cyane muri leta z’ingenzi zitagira uruhande ruba ruzwi mbere ko zizatora za Pennsylvania, Michigan na Wisconsin.

Reuters/Ipsos poll yo ku wa kane yatangaje ko ku rwego rw’igihugu Harris afite amanota atanu imbere ya Trump, mu gihe 53% by’abasubije iryo kusanyabitekerezo bavuze ko Harris ari we watsinze ikiganiro-mpaka cyo ku wa kabiri nijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *