TRANSFERT :  Matheus Nunes na Gibbs-White nk’inkingi fatizo z’ubugurane hagati ya Man City na Nottingham Forest

Matheus Nunes, umukinnyi wo hagati w’Umunya-Portugal ukinira Manchester City, ashobora kwerekeza muri Nottingham Forest mu mpeshyi, mu gihe Man City ishaka kugura Morgan Gibbs-White uri kubengekwa na benshi.

Nk’uko amakuru aturuka ku ikipe ya Man City abivuga, biteguye kugurisha Nunes ku mafaranga agera kuri miliyoni £35, nubwo bamuguze miliyoni £53 hadaciye n’umwaka umwe.

Kurundi ruhande kandi , Nottingham Forest iyobowe n’umujejetafaranga Nuno Espirito Santo, ngo yamaze gushyira Nunez ku rutonde rw’abakinnyi b’ingenzi bashaka kugura muri iyi mpeshyi.

Ibi bishobora gufungura amarembo y’uko Gibbs-White, w’imyaka 25 yakerekeza muri Manchester City hanyuma iyi kipe ikamugurana Matheus Nunez yongeyeho andi mafaranga make agahita yerekeza kuri sitade yitwa  City Ground.

Gibbs – White ,Uyu mukinnyi w’Umwongereza amaze gutsinda ibitego 7 anatanga imipira  yavuyemo ibitego 10 muri Premier League uyu mwaka, ibintu byamuhesheje guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ku nshuro ye ya mbere.

Nunes, w’imyaka 26, yakinnye imikino 25 muri Premier League uyu mwaka, aho imyinshi yayikinnye nk’umukinnyi w’inyuma aho kuba hagati mu kibuga byerekana ko nta mwanya yari afitemo  .

 Mu kwezi gushize, Pep Guardiola yavuze ko Nunes “ataramenya gukina hagati bitewe no kubura ubwenge bwo gufata ibyemezo mu gihe gikwiye”, gusa ariko bisa nko kwigarura yongeraho ko afite imbaraga n’impano zidasanzwe kandi ko ari kwiga guhinduka vuba.

Mu gihe yaza muri City, birashoboka ko Gibbs-White yaba igisubizo Guardiola ashaka mu kibuga hagati, by’umwihariko nyuma yo kubura gukoresha Nunes nk’uko yari abyiteze.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *