TRANSFERT : Dani Olmo yahaye ubutumwa bw’ihumure abafana ba Barcelona
Dani Olmo yatangaje ko atigeze ashidikanya ku bijyanye n’ejo hazaza ha muri Barcelona ko agomba kuhaguma nubwo ibyo kumwandikisha muri La Liga bikomeje kuba agatereranzamba kubera ikibazo cy’amikoro muri ikipe y’i Katalonya .
Mu ubutumwa bwuzuye amarangamutima uyu mukinnyi mpuzamahanga wo muri Espagne yashyize ahagaragara mu joro ryakeye ryo kwizihiza umwaka mushya ,Dani olomo yavuze ko yiteguye gushyira umutima we mu gukinira ikipe ya Barcelona nubwo hari hakomeje gucicikana amakuru ajyana uyu musore mu makipe arimo Manchester united .
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ,Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko yasangije amafoto ari kumwe n’umufasha we ayaherekeza amagambo agira ati : ‘Ni umwaka wa 2025’,
Nyuma y’ubu butumwa yahise aburekeza emojis z’udutima tw’ubururu n’umutuku akaba ari nayo mabara ari mu mwambaro wa Barcelona isanzwe yambara , bigaragara ko umutima n’amarangamutima ye biri kuri iyi kipe ya Barcelona [ blaugrana ].
Ubutumwa bwa Olomo buje nyuma y’amagambo y’uwitwa Andy Bara usanzwe ureberera inyungu ze yatangaje ubwo yageraga mu mujyi ma Manchester akaganirizwa n’umunyamakuru w’umutaliyani witwa Fabrizio Romano mu cyumweru gishize .
Aho Bara yagize ati : ‘Icyemezo cyamaze gufatwa haba ku ruhande rwanga nka agent we cyangwa na Dani nuko agomba kuguma muri Barcelona kuko ashaka gukinira Barca.
‘Ntabwo twigeze dusuzuma ubundi buryo ubwo aribwo bwose. Igihari nuko Dani ashaka gukinira Barcelona. ‘
Olmo yinjiye muri Barcelona avuye muri RB Leipzig mu mpeshyi mu aza ku kayabo ka miliyoni 50 zama pound .