Transfert : Arsenal irifuza gusinyisha Matheus cunha wa Wolves

Ikipe ya Arsenal irashaka gusinyisha umukinnyi witwa Matheus cunha ukina  usatira mu ikipe ya Wolvermpton wonderers muri uku kwezi kwa mbere nyuma y’imvune yo ku itako y’umukinnyi wayo witwa Bukayo Saka.

Uyu mukinnyi ukina imbere asigaje imyaka ibiri nigice kugirango asoze amasezerano afite muri iyi kipe, ariko birashoboka ko ashobora kwerekeza muri Arsenal.

Kurundi ruhande ariko niba Wolves ishobora guhuza n’uyu mukinnyi bakemeranya kumwongerera amasezerano mashya, bizahita bishyira akadomo ku byiringiro bya Arsenal byo kubona umusimbura wa Bukayo saka .

Kurundi ruhande  Wolves irimo gukora uko ishoboye kugirango yongerere amasezerano mashya  Matheus Cunha muri iyi Mutarama .

Matheus Santos Carneiro da Cunha ukomoka muri Brazil afite agaciro ka miliyoni 50 z’amayero ndetse amasezerano ye azagera ku musozo ku tariki ya 30 / Kamena / 2025 .

Ikipe ya Wolvermpton Wonderers kuri uyu wa mbere irakina n’ikipe ya Notingham Forest iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 37 kuri sitade ya Molineux stadium ku isaha y’I saa yine z’ijoro .

Ikipe ya Wolvermpton wonderers iri ku mwanya wa cumi na karindwi n’amanota cumi n’atandatu naho ikipe ya Arsenal yo yaguye miswi mu mpera z’icyumweru gishize na Brighton and Hove Albion igitego 1 – 1 iri ku mwanya wa kabiri n’amanota wa 40 .

Cunha yakomeje kuvugwa ko yifuzwa na Mikel Arteta gusa ariko ikipe ya Wolves yiyemeje guhagarika ibiganiro biri hagati ya Arsenal na Cunha  iha uyu munya Berezile amasezerano meza muri Molineux.

Popular Tags

Arsenal Barcelona Chelsea DRC FARDC Gaza Igihe Israel LIverpool M23 Manchester united Man City Muhanga Musanze Ngoma district Nigeria Nkunku Nord Kivu Nyamasheke OMS Pamela Pep Pep Guardiola Polisi Premier League Premier Legue Rashford Rayon sports Real Betis Real Madrid Rwanda Sudan Tanzania Tchad The Ben Trent Arnold Ukraine Umuseke USA Vlahovic Wazalendo Wolves Yemen Zimbabwe Zirkzee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *