Watch Loading...
FootballHomeSports

Transfert : Abahagarariye Rashford bagiranye ibiganiro n’amakipe arimo Dortimund

Kuri uyu wa kane tariki ya 9 / Mutarama / 2025, Abashinzwe kureberera inyungu za Marcus Brian Rashford biravugwa ko bagiranye ibiganiro n’intumwa zaturutse mu makipe ya Borussia Dortimund na Juventus kugirango babashe gusinyisha uyu musore wagaragaje ko yiteguye kuva muri ikipe .

Muri aba bahagarariye Rashford bivugwa ko bagiranye ibiganiro n’aya makipe arimo Juventus byumwihariko barimo mukuru wa Rashford n’uwitwa Dwaine Maynard waje uhagarariye sosiyete ireberera inyungu za Rashford .

Aba kandi banahuye na Sven Mislintat usanzwe ushinzwe ishami ryo kurambagiza abakinnyi mu kipe ya Borussia Dortimund yo mu gihugu cy’Ubudage ndetse bagirana ikemeze nk’imbanzirizabiganiro bya nyuma bigamije kuba Rashford yakerekeza kuri sitade ya Signal Iduna Park ikinirwaho n’iyi kipe .

Iyi kipe ya Dortimund isanzwe ifitanye imikoranire myiza mu guhanahana abakinnyi n’ikipe ya Manchester United kuko nko mu mwaka ushize iyi kipe yatijwemo uwitwa Jadon Malik Sancho nawe byasaga nkaho bijyanye n’umubano utari mwiza yari afitanye na Eric Tenhag watozaga iyi kipe yari atakibasha kubona umwanya uhoraho bituma rero atizwa Dortimund mbere yuko yerekeza mu ikipe ya Chelsea arimo magingo aya .

Rashfor mu nzira zimuvana muri Manchester United

Uyu Dwaine Maynard  kandi ku munsi wo ku wa kabiri tariki 7/Mutarama /2024 yagaragaye mu gihugu cy’Ubutaliyani mu mujyi wa Milan , aho bivugwa ko yari yagiye guhura n’abahagarariye ikipe ya AC Milan kugirango baganire ku mahirwe ahari yo kuba Rashford Brian yakwerekezayo .

Gusa ariko nkuko ikinyamakuru cyitwa Tutto Sport cyabitangaje ngo kuba uwitwa Rashford yakwerekeza muri AC Milan bifite amahirwe atari menshi kuko nubwo iyi kipe iherutse kwegukana igikombe kiruta ibindi mu gihugu cy’Ubutaliyani cyaberaga mu burasirazuba bwo hagati, [ Italian Super Cup ] yifuza kumutira gusa ariko ikibazo cy’umushara w’uyu musore uri hejuru gikomeje kuba imbogamizi cyane kuko uyu musore afata ibihumbi 300 by’amayero byakubitiraho ko rero iyo ikipe itiye umukinnyi imuhemba kimwe cya kabiri cy’umushahara we .

ibi bisobanura ko mu gihe Rashford yaba yerekeje muri AC Milan akayabo gasaga gato ibihumbi 150 by’amayero niko yazajya imuhemba , aya ni amafaranga menshi cyane ku buryo no muri iyi kipe aya mafaranga afatwa n’umukinnyi umwe wenyine witwa Alvaro Morata ufata hafi ibihumbi 160 by’amayero ku cyumweru .

Kuri ubu ibiganiro byo gusinyisha Marcus Rashford birakomeje hagati y’abahagarariye inyungu za Marcus Rashford ndetse n’amakipe akomeye agiye atandukanye ku mugabane w’iburayi arimo Paris saint Germain , Ac Milan , Borussia Dortimund n’ayandi ; ibi rero byaje nyuma y’amagambo uyu musore yatangaje ko ashaka impinduka kandi ko yiteguye kuva mu ikipe ya Manchester united nyuma yuko uwitwa Ruben Amorim uyitoza yagaragaje ko bisa nkaho atakiri mu mibare ye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *