Watch Loading...
HomeOthersSports

Transfers : PSG iri kugendera runono amasezerano ya Jhon Duran muri Aston villa

Ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa biravugwa ko iri mu rugendo rwo kumvisha ikipe ya Aston Villa kuba yayigurisha rutahizamu wayo witwa Jhon Duran muri uku kwezi cyangwa mu mpeshyi itaha .

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byandikirwa mu gihugu cy’ubufaransa nka Le Parisien na Le Monde atangaza ko uyu munya – Colombia witwa jhohn Duran ari mu bakinnyi baza ku ruhembe rw’imbere ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe ibarizwa mu murwa w’urukundo yifuza kwibikaho .

Uyu munya Colombiya ni umwe mu bakinnyi ba ekipe ya Aston Villa bari kwitwara neza kugeza  ubu ,kuko amaze gutsinda ibitego 12 mu marushanwa yose amaze gukinira iyi ikipe kuva uyu mwaka w’imikino watangira  .

Duran yasinyanye amasezerano mashya na Aston villa agomba kuzamugeza mu mwaka wa 2030 ndetse ibi byajyanye  n’izamuka rikomeye ry’umushahara we .

Villa yari yiteguye kugurisha Duran ku masoko abiri y’igura n’igurisha ry’abakinnnyi abiri aheruka, ariko kuva icyo gihe kugeza ubu uyu musore yagiye afasha Unai Emery kwitwara neza  cyane ndetse akanaziba icyuha cy’uwitwa Ollie Watkins utari mu bihe bye byize.

Ndetse kuri ubu bikaba basaba kandi igiciro gihanitse cyane kugirango ukure uwitwa Duran muri iriya kipe  ndetse benshi mu barebera hafi iby’umupira w’iburayi bemeza ko cyidahabanye cyane n’icyaguzwe uwitwa Jack Grealish  winjiye muri Manchester City kuri miliyoni 100 zama pound mu mwaka wa 2021.

Nubwo bimeze gutyo ariko PSG ntiyicaye ubusa kuko kuri ubu  iri kugerageza gushaka ikipe yagura Rutahizamu wayo akaba n’umukinnyi mpuzamahanga w’Umufaransa witwa Randal Kolo Muani kugirango ibone amafaranga yo kugura  Duran w’imyaka  21.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *