Ikipe ya Napoli iri kwifuza gusinyisha rutahizamu wa Manchester united ukina uca ku mpande witwa Alejandro Garnacho Ferreyra kugirango ajye gusimbura uwitwa Khvicha Kvaratskhelia bivugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Liverpool muri uku kwa mbere .
Nk’uko ikinyamakuru Sport Italia kibitangaza ngo uwitwa Antonio Conte utoza ikipe ya Napoli yavuze ko Garnacho ari we abona nk’amahitamo ashobora kuza kuziba icyuho cya Kvaratskhelia kandi bivugwa ko United yiteguye kuba yajya ku meza y’ibiganiro n’uwa mwifuza wese .
Garnacho ukomoka mu gihugu cya Argentine wimyaka 20 , kuri ubu bisa nkaho yisanze asa nkaho atari mu mishinga ya Manchester united byumwihariko nyuma yo kuza ku mutoza mushya wayo w’umunya – Portigal witwa Ruben Amorim ndetse binavugwa ko Manchester united yiteguye kumutanga ku kipe yose yazana hejuru ya miliyoni 50 zama euro muri uku kwa mbere /2025 .
Garnacho yashyizwe ku gatebe k’abasimbura mu mikino itanu iheruka ndetse kandi nko mu mukino united yatsinze Manchester city ibitego 2 -1 ntiyigeze akandagira mu kibuga n’umunota n’umwe .
Ikinyamakuru Dail Mail cyo cyemeza ko Man United yiteguye kugurisha abakinnyi babo benshi, byumwihariko harimo abahoze bafatwa nk’abadakorwaho muri iyi kipe barimo Kobbie Mainoo na Garnacho.
Iyi kipe irakora ibishoboka byose kugirango yinjize amafaranga kugirango yubahirize amategeko akomeye ya Premier League agenda imyinjirize n’imikoreshereze y’amafaranga .
Rero Ukurikije aya amabwiriza, abakinnyi baba baraturutse mu marerero y’amakipe batanga inyungu ingana ni 100% kurenza abandi bakinnyi baba baraguzwe ibi bivuga ko aba bakinnyi barimo Kobbie Mainoo , Rashford na Garnacho baramutse bagurishijwe baha ubwisanzure united mu bijyanye no kuba bubahiriza aya mabwiriza kuko ntayandi mafaranga ajyanwa mu yandi makipe baba barakuriyemo .
Biteganijwe ko Kvaratskhelia na we agomba kwerekeza mu ikipe ya Liverpool cyangwa bitunguranye akerekeza mu ikipe ya Paris Saint-Germain nyuma yo kubwira Antonio Conte ko ashaka gusohoka muri ikipe iherereye mu cyahoze ari leta ya Naples mbere yuko impirimbanyi z’abataliyani zirimo umwami Victor Emmanuel II , Camillo Benso, Count Cavour, Giuseppe Garibaldi, na Giuseppe Mazzini zifata icyemezo cyo guhuza leta zitandukanye zariho bagakora Ubutaliyani tubona magingo aya , aho byari mu mwaka wo 1871 .