Transfers : Antony wa Manchester united agiye gutizwa muri Real Betis

Ikipe ya Real Betis yo mu gihugu cya Esipanye imaze kwemeranya n’ikipe ya Manchester united kuba yatizwa umukinnyi witwa Antony Matheus Da Silva ukomoka muri Brazil muri uku kwezi kwa mbere .

Ibiganiro bigamije gusinyisha uwitwa Antony byatangiye mu masaha ya saa sita yo mu ku munsi wo ku wa gatandatu tariki ya 18 / Mutarama /2024 bikaba byarabaye hagati y’ubuyobozi bwa Manchester united ndetse n’intumwa z’ikipe ya Real Betis .

Amakuru dukesha ikinyamakuru Manchester Evening news yo yemeza ko icyo kuba ikipe ya Manchester united yifuza kurekura uyu munya- Brazil atari ngingo nyamukuru muri ibi biganiro kuko nubundi ntiyabanzaga mu kibuga ahubwo ibi biganiro ahanini byibanze ku bijyanye n’uburyo amafaranga uyu musore ahembwa azajya agabanwa ku mpande zombi ndetse n’ibindi byose bizamugendaho .

Antony ntiyari yigera abanza mu kibuga mu mukino n’umwe kuva umunya – Portigal witwa Ruben Amorim yagirwa umutoza mukuru w’iyi ikipe asimbuye Eric Tenhag gusa imikino myinshi uyu musore yakiniye Manchester united yabaga yinjiye mu kubuga asimbuye harimo n’uheruka batsinze ikipe ya Southmpton ibitego 3 -1 .

Ikinyamakuru The sun cyo cyanditse ko uyu musore agiye gutizwa Real Betis kugeza mu kwa gatandatu k’uyu mwaka ndetse ko mu masezerano yo ku mutira iyi ikipe iri bugirane na Man united nta tegeko ryuko igomba kuzamugura riribushyirwemo ndetse ngo Man – united niyo igomba kuzajya yishura ijanisha rinini ry’umushara wa Anthony ungana n’ibihumbi magana abiri by’amayero ku cyumweru .

Real Betis si yo nyine yifuje gutira Antony kuko ikipe ya Olympiacos yo mu gihugu cy’Ubugereki nayo yigeze kumwifuza ariko haza kuba intambamyi zuko uyu musore atashakaga kujya kuyikinamo ndetse nayo itabona amafaranga yo kuzajya yishura hafi kimwe cya kabiri cy’umushahara we .

Mu mwaka wa 2022 , Antony yabaye umukinnyi wa mbere wasinyishijwe na Eric Ten Hag agihabwa akazi ko gutoza iyi kipe hanyuma amutangaho akayabo k’angana na miliyoni 86 z’amayero kugirango amuvane mu ikipe ya Ajax Amsterdam nubundi nawe yari avuyemo nk’umutoza .

Muri uyu mwaka w’imikino , Uyu munya – Brazil ntaratsinda igitego na kimwe muri Premier League gusa yatsinze igitego kimwe nacyo cyo kuri Penaliti ubwo iyi ikipe ya United yahuraga n’ikipe ya Barnsely muri EFL icyahoze ari carbao Cup .

Mu mikino 75 yakiniye iyi ikipe kuva yayigeramo , Antony yatsinzemo ibitego 12 byonyine ushatse wasanisha ukavuga ko Manchester united yishuye hafi miliyoni 7 ku gitego kimwe yatsindaga kugirango bihure na miliyoni 86 yaguzwe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *