Watch Loading...
FootballHomeSports

TRANSERT : Real Betis irashaka gutira Antony wa Manchester united

Ikipe ya Real Betis biravugwa  ko iri kwifuza Antony Matheus dos Santos ukinira ikipe ya Manchester United ku ntizanyo nubwo kuri ubu bijyanye n’umushahara we ndetse n’ibikubiye mu masezerano ye bisa nk’ibicyigoranye cyane .

Uyu munya Bresil ntabwo yigeze abanza mu kibuga mu mukino n’umwe wa shampiyona muri ikipe ya Manchester United muri iyi shampiyona  ndetse na nubu aracyashyirwa ku ntebe  y’abasimbura n’umutoza mushya wa united witwa Ruben Amorim ukomoka muri Portigal.

Kuri ubu kubona ikipe  yapfa kwigondera umukinnyi  nka Antony Matheus dos Santos uhembwa ariya amafaranga menshi ku ntizanyo bishobora kugorana .

Munsi ishize, uhagarariye inyungu za Antony witwa Junior Pedroso yabwiye ikinyamakuru cyandikirwa mu gihugu cy’u Bwongereza cyitwa GiveMeSport ko umukiriya we yiteguye kujya mu ntizanyo biramutse bikunze nubwo bisa nk’ibigoye hafi no kudashoboka .

Aho yagize ati: ‘Amakipe menshi yaratwegereye  agira ngo  abashe kuba yatira Antony  muri Mutarama ndetse na Antony yari yabyemeye ahubwo ikibazo gikomeza kuba umushahara we uremereye .

‘Nshobora kuvuga ko ejo hazaza ha Antony  ari muri Manchester United. Gusa  niba iyi kipe itekereza ko byaba byiza itije Antony muri Mutarama kugirango abone iminota myinshi yo gukina ahandi kandi agarure ikizere, tuzakorana kuri ubwo buryo .

Real Betis,itozwa  n’umunya – Chile witwa Manuel Luis Pellegrini Ripamonti wigeza guca mu gihugu cy’ubwongereza nk’umutoza wa Manchester city , iri ku mwanya  icyenda muri LaLiga yo muri Esipanye. Gusa Pellegrini aherutse gutangaza ko yifuza kwagura ubwinshi bw’abakinnyi muri iyi kipe.

 Mu mwaka w’imikino ishize kugirango abarimo  Jadon Sancho batizwe muri Borussia Dortmund  ndetse na Mason Greenwood atizwe muri Getafe , united byayisabye  kwishyura igice cy’imishahara  yabahembaga kandji batayikinira kugirango aya masezerano abashe kubaho byaza binakubitana n’imiterere y’uwitwa Sir Jim Ractife witondera buri jambo asohora ryerekeye amafaranga bikarusho gukomera cyane  .

Erik Ten Hag yaguze Antony amuvanye mu ikipe ya Ajax yahoze abereye umutoza mbere yo kuza gutoza united ,Antony ni umwe mu bakinnyi  basinye bwa mbere mu 2022 muri iyi kipe kuri miliyoni 85.5 zama pound zingana na miliyona 100 z’amadolari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *