Tour du Rwanda: Abanyarwanda babiri baje mu 10 bitwaye neza mu isiganwa rya none

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2025, irushanwa mpuzamahanga ry’amagare ribera mu Rwanda ‘Tour du Rwanda’ ryari ryakomeja aho agace k’uyu munsi kegukanwe n’Umunya-Eritrea ZERAY Nahom.

Uyu wari umunsi wa Karindwi , kakaba agace ka Gatandatu k’iri siganwa rya 2025, ni agace kahagurutse mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza abasiganwa berekeza mu mugi wa Kigali.

Ni agace kaje gakurikira akavaga Rusizi kerekeza mu karere ka Huye, agace k’uyu munsi kareshyaga na Kilometero 131.5 kakaba kasorejwe kuri Canal Olympia mu mugi wa Kigali.

ABAKINNYI 10 BA MBERE

1.ZERAY Nahom – Eritea

2. DONIE Milan – Lotto Development Team

3. MULUBRHAN Henok – Eritea

4. DOUBEY Fabien – Team TotalEnergies

5. MUGISHA Moise – Rwanda

6.  MATTHEIS Oliver – BIKE AID

7. PEACE Oliver – Development Team Picnic PostNL

8.  PERICAS Adrià – UAE Team Emirates Gen Z

9. AMAN Awet – UCI WCC Men’s Team

10. MASENGESHO Vainqueur – Rwanda

UKO URUTONDE RUSANGE RUHAGAZE KUGERA UBU! uwari ufite umwenda w’umuhondo (uwari uwa mbere) yamaze kuwutakaza aho wafashwe na Fabien DOUBEY.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *