Umudage w’ibihe byose kuri Real Madrid Toni Kroos yavuze ko Pedri ari we mukinnyi w’ingenzi kuruta uwari we wese muri Barcelona haba Lamine Yamal, Raphinha ndetse na Robert Lowandowski bose bamaze gutsinda ibitego 86 muri uyu mwaka w’imikino mu marushanwa yose.
Ibi Toni Kroos, yabitangaje nyuma y’umukino Barcelona yatsinzemo Real Madrid ibitego bine kuri bitatu uba umukino wa Kane muri uyu mwaka Barcelona itsinze Real Madrid, kabiri muri Shampiyona ndetse n’izindi nshuro ebyiri ku mikino ya nyuma ya Copa del rey na Spanish Super Cup .
Aho yagize Ati: Kuringe : umukinnyi nka Pedri ni umuntu w’ingenzi kuruta Lamine Yamal, Raphinha cyangwa Robert Lowandowski, ni umukinnyi ugena ibiva mu mukino , uyu munsi wa none niwe ibyo ubikora neza ku isi.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko abantu benshi ibyo batabibona ariko ushobora kubibona neza igihe adahari Ati: “Uyu mukinnyi wamukumbura igihe waba utamufite , nabonye ibyo Pedri yakoze muri uyu mwaka w’imikino yewe no muri Champions League yakinaga neza buri mukino akaba ari mwiza kuruta abo bahanganye.”
Pedri uyu mwaka w’imikino amaze gukinira Barcelona imikino 34 muri Shampiyona, aho yatsinze ibitego bine atanga n’imipira itanu yavuyemo ibitego, muri Champions League yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego mu mikino 15, anaherutse no gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza wu kwezi .
Barcelona uyu mwaka w’imikino ifite amahirwe yo gutwara igikombe cy’uyu mwaka cyane ko ibura gutsinda umukino umwe mu mikino itatu isigaye kugirango Shampiyona y’igihigu ya Esipanye ishyirweho akadomo, iki gikombe cyaba ari icya gatatu nyuma y’icya Copa del Rey ndetse na Super Cup ya Esipanye.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?