Tombola ya UEFA nations league: Portugal ya Ronaldo n’Ubufaransa bwa Mbappe bamenye aho bazanyura

Tombola y’imikino ya UEFA nations league abenshi bari bategereje yashyize iraba ndetse isiga ibyamamare bitandukanye bimenye inzira bizanyuramo.
N’igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu cyasize habonetse imikino imwe n’imwe ikomeye harimo n’ifatwa nk’iyi ibihe byose bitewe n’amateka atandukanye.
Iyi tombola ya 1/4 yasize imikino 4 y’umuriro, aho hagomba gukinwa imikino ibiri (ubanza n’uwo kwishyura) igakinwa hagati ya taliki 20 na 23, Werurwe muri 2025:
Esipanye n’Ubuholandi
Umukino ukomeye hagati y’abafite igikombe bazaba bakina n’Ubuholandi.Esipanye ifite iki gikombe inshuro iheruka nyuma yo gutsinda igihugu cya Korowasiya kuri penaliti izaba ishaka kukirinda ubwo izaba ikina n’abakeba bayo.
Ubufaransa na Korowasiya
Uwavuga ko ari finali y’igikombe cy’isi cyo muri 2018, yisubiyemo ntiyaba abeshye. Isake z’ubururu nk’uko bakunze kuyita, ikipe y’Ubufaransa izaba iyobowe na kizigenza Mbappe izaba ishaka kwisubiza igikombe iheruka mu 2021, ni mu gihe ikipe ya Korowasiya yo izaba ije kwihorera ku ntsinzwi yo muri 2018.
Danimarike na Porutigali
Porutigali ya Cristiano Ronaldo,yatwaye iki gikombe muri 2019 ubwo cyakinwaga ku nshuro ya mbere izacakirana na Danimarike, Abanya-Danimarike bazwiho kudatezuka ku mabwiriza y’umutoza mu kibuga bazaba bashaka uburyo batungura ikipe ya Porutigali ifite ikiragano abenshi bita icya Zahabu.
Ubutaliyani n’ Ubudage
Ibikomerezwa bibiri byo ku mugabane w’Uburayi bizaba bitana mu mitwe, ubwo Ubutaliyani buzaba buhura n’Ubudage. Ubutaliyani, bwasoje imikino y’amatsinda bukurikira Abafaransa mu itsinda rya A, buzaba bushaka intsinzi ku ikipe yivuguruye y’Abadage mu mukino karundura ufatwa nk’umwe mu ikomeye ku mugabane.
Uko abazakomeza bazahura muri 1/2
Imikino ya 1/4, izasiga hamenyekanye uko imikino ya 1/2, izaba ihagaze dore ko nayo iteganyijwe hagati ya taliki 4 n’iya 5, Kamena muri 2025.
Uzava hagati ya Esipanye n’Ubuholandi azahura n’uzava hagati y’Ubufaransa na Korowasiya mu gihe uzava hagati ya Porutigali na Danimarike azakina n’uzava hagati y’ubutaliyani n’Ubudage.
Biteganyijwe ko abazatsinda bazerekeza ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 8, Kamena muri 2025,gusa igihugu kizawakira cyo ntikiratangazwa.
Irushanwa rya UEFA nations league rimaze gushinga imizi aho amwe mu makipe y’ibihugu arifata nk’imyiteguro myiza ku hazaza mu marushanwa atandukanye ndetse n’inzira nziza ku izamuka ry’impano z’abakiri bato.