CyclingHomeToday in Sport History

TODAY IN SPORTS HISTORY : U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025

U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika.

2021 Mu gitondo cyo ku wa kane tariki ya 23 Nzeri 2021, nibwo impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), yemeje ko u Rwanda ruzakira shampiyona y’isi y’umukino w’amagare mu mwaka wa 2025, iri rushanwa rikazaba ribaye irya mbere ribereye ku mugabane wa Afurika.

U Rwanda ruhawe kwakira iri rushanwa nyuma yaho hari hashize imyaka isaga ibiri rusabye kwakira iri rushanwa kuko ubwo hari ku itariki ya 17 Nzeri 2021, nibwo abari bahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda bashyikirije David Lappartient, Perezida w’Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), ibisabwa ngo ruzakire iyi shampiyona.

Icyo gihe, Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John mu gihe FERWACY yari ihagarariwe na Perezida wayo Bayingana Aimable gusa aba bombi bakaba batakiri muri iyi mirimo.

Kwakira iyi shampiyona y’isi ku Rwanda bibaye kandi nyuma yaho hashize imyaka irenga 12 hakinwa isiganwa ryo kuzenguruka igihugu ku magare ku rwego mpuzamahanga, ni irushanwa rizwi nka Tour du Rwanda ibi biha iki gihugu kugira ubunararibonye mu gutegura aya marushanwa yo kuri uru rwego.

Usibye kuba igihugu cy’imisozi igihumbi gihawe kwakira iri rushanwa rya shampiyona y’isi, igihugu cya Maroc ni ikindi gihugu cya Afurika cyari cyagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa rikomeye mu mukino w’Amagare mu 2025.

Bimwe mu bindi bihe by’ingenzi byaranze iyi tariki ya 23 / Nzeri muri siporo

1988 Abanyamerika barimo Christopher Jacobs, Troy Dalbey, Tom Hunter na Matt Biondi bakinaga umukino wo koga bashyizeho amateka y’isi nyuma yo gukoresha igihe kingana na [3: 16.53] kugirango begukane irushanwa ryo muri metero 400, aho bogaga mu buryo bwo gutera imisomyo mu mikino Olempike yabereye i Seoul.

1988 Uwe Dassler wo mu Budage bwo mu burasirazuba yashyizeho amateka y’isi akoresheje igihe kingana na 3: 46.95 kugira ngo yegukane umudari wa zahabu mu kwiruka muri metero 400 mu mikino Olempike yabereye i Seoul.

1988 Mu mukino wo gusiganwa ku maguru ;umunya-Porutugali Rosa Mota yegukanye umudali wa zahabu muri marato olempike atsinze umunya Australiya Lisa Martin mu mikino olempike yabereye i Seoul .

2016 Umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe (Special Olympics Rwanda) wibutse Umunyamerika, Eunice Kennedy Shriver wawushinze,akanitangira gukora ibikorwa bigamije guharanira uburenganzira bwabo muri sosiyete.Iki gikorwa cyabaye nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abana bafite ubumuga bwo mu mutwe wabereye ku kibuga cya Ferwafa i Remera.

2017 uwari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yasheshe ubutumire muri White House ku bakinnyi ba Golden State Warriors bari begukanye igikombe cya shampiyona y’abanyamerika ya Basketball [NBA] nyuma yuko Stephen Curry avuze ko adashaka kwitabira ubu butumire.

2022 Mu mukino wa Tennis , umukinnyi witwa Roger Federer yakinaga umukino we wanyuma nk’uwabigize umwuga mu gikombe cya Laver Cup cyaberaga i Londres; gusa yaje kwandagazwa na Rafael Nadal nyuma yo kumutsinda amaseti atatu ku ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *