TODAY IN SPORTS HISTORY : Tibingana Charles Mwesigye yavuye mu ikipe ya Proline FC [ byinshi kuri uyu munsi]

Bimwe mu byaranze iyi tariki muri siporo
2002 – muri Tennis , Pete Sampras yatsinze Andre Agassi, amaseti atatu kuri imwe ,6-3, 6-4, 5-7, 6-4, yegukana igikombe cya 14 cya Grand Slam ndetse anatwara US Open ku nshuro ya gatanu.
2008 – muri Tennis Roger Federer yatwaye shampiyona ya 2008 atsinze byoroshye Andy Murray, kugirango yegukane igikombe cye cya gatanu gikurikirana muri US Open .
2011, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryaranzwe no kwegura kw’abariyoboraga. Brig Gen Jean Bosco Kazura wari umuyobozi mukuru yeguye ku mpamvu ze bwite, nyuma y’umunsi umwe na Jules Kalisa wari umunyamabanga mukuru na we ahita asezera ku murimo ye. Nkuko batabitangaje mu mabaruwa yo kwegura kwabo, ahanini abo bayobozi bombi beguye kubera imyitwarire mibi y’ikipe y’igihugu, Amavubi.
2012 Umukinnyi w’u Rwanda Tibingana Charles Mwesigye yavuye mu ikipe ya Proline FC yerekeza mu ikipe ya Sports Club Victoria University (SCVU).
2013 Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino yahuje ibihugu bivuga Igifaransa (Jeux de la Francophonie) ntiyorohewe no kubona aho gukorera imyitozo, ndetse amwe yo yatangiye no kuvunikisha abakinnyi bari bakomeye ikipe yagenderagaho ndetse bamwe mu barimo Umuzamu Ntaribi baravunitse mu gihe Nsabimana yahise anabagwa ndetse Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 (U20) yasigaranye umuzamu umwe, Kwizera olivier ,Iyi mikino yatangiye tariki ya 6 isozwa 15 Nzeri, itangizwe na perezida w’u Bufaransa François Hollande.
2022 Urukiko Rukuru rwafashe umwanzuro ku bujurire bwa Bagirishya Jean de Dieu,uzwi nka jado Castar wari Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’intoki, wa Volleyball mu Rwanda, aho rwanzuye ko ahamwa n’icyaha yari akurikiranyweho ariko rumugabanyiriza ibihano rumukatira amezi 8 y’igifungo.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki muri siporo:
1973 Khamis Al-Owairan, umukinnyi wo hagati w’umupira wamaguru wa Arabiya Sawudite wakiniye amakipe nka Al-Hilal na Al Ittihad, wavukiye i Riyadh, muri Arabiya Sawudite .
1974 Braulio Luna, umukinnyi wo hagati wumupira wamaguru wo muri Mexico, wavukiye mumujyi wa Mexico.
1975 Elena Likhovtseva, umukinnyi wa tennis w’Umurusiya, wavukiye Alma-Ata, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti .
1975 John Thomas, Umunyamerika ukina NBA wakiniga muri Boston Celtics, wavukiye Minneapolis, Minnesota.
1975 Lee Eul-Yong, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Koreya y’Epfo, wavukiye i Taebaek, muri Koreya y’Epfo.
1976 Gerald Drummond, umukinnyi wumupira wamaguru wa Costa Rika, wavukiye i Limón, muri Kosta Rika.
1976 Jervis Drummond, umukinnyi w’umupira wamaguru wa Costa Rika, wavukiye Limón, muri Kosta Rika.
1976 Sjeng Schalken, umukinnyi wa tennis w’Umuholandi, wavukiye i Weert, mu Buholandi.