TODAY IN SPORTS HISTORY : Peter Otema yerekeje mu ikipe ya Musanze avuye muri Rayon Sports

Bimwe mu byaranze i Tariki ya 18 / Nzeri mu mikino
1990 Umujyi wa Atlanta watoranijwe nk’ugomba kwakira imikino Olempike yo mu 1996 .
2005 muri Federation Cup mu mukino wa Tennis , abari babiri bari bahagarariye Uburusiya barimo Elena Dementieva na Dinara Safina batsinze iAmélie Mauresmo & Mary Pierce b’abafaransa amaseti atatu kuri abiri.
2015 Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika “All Africa Games” iri kubera muri Congo-Brazzaville yegukanye umudari w’umwanya wa gatatu mu gusiganwa n’iminota ku makipe ahagarariye ibihugu.
2015 Peter Otema wari warahawe amazina ya Peter Kagabo ngo akinire u Rwanda nka rutahizamu, yerekeje mu ikipe ya Musanze yaguze amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje muri Rayon Sports y’i Nyanza. Uyu mukinnyi yabisikanye n’abandi bakinnyi bashya Rayon yahise izana barimo rutahizamu mushya witwa Lwanzo Tatsopa Augustin wakomokaga i Congo.
2016 Ikipe y’Igihugu y’abakina imbere mu gihugu ‘Amavubi’, yakoze imyitozo ya mbere ari nayo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino wa gicuti utegura ijonjora rya nyuma u Rwanda ruzahuramo na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.
2017 umukinnyi Umupira wamaguru w’Ubwongereza Wayne Rooney yahamijwe icyaha cyo gutwara ibinyabiziga yasinze kandi bibujijwe ahita abuzwa kongera gutwara imodoka mu myaka 2 .
2017 Umukinnyi Ombolenga Fitina wari umaze iminsi afite imvune yagarutse mu myitozo y’ikipe ya APR FC iri kwitegura ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa Super Cup wagombaga kuzabera I Rubavu kuri Stade Umuganda ku wa Gatandatu Taliki ya 23 Nzeri 2017.
2020 Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Mukura VS, Nkomezi Alex wanakiniye APR FC ni umwe mu bakoze ubukwe aho yabukoranye na Murinda Claudine.