TODAY IN SPORTS HISTORY : ikipe ya Bon Accord yatsinzwe ibitego 36 ku ubusa

Bimwe mu byaranze uyu mu mateka
1845 hubatswe sitade ya The Oval Cricket Ground : Oval Cricket Ground yuzuye mu 1845, yakira abantu 25,500 ndetse ni yo ya mbere yakiriye umukino mpuzamahanga wa Cricket mu Bwongereza muri Nzeri 1880.Bakunze kuyita “Kia Oval Ground” kubera ko iterwa inkunga na KIA Motors. Oval iherereye i Kennington mu Majyepfo ya Londres mu Bwongereza.
Ikipe ya Cricket yitwa Surrey County niyo ikinira kuri iyi stade kuva ifunguwe ku mugaragaro. Uretse ibyo, ni kimwe mu bibuga binini bya Cricket ku Isi.Oval ni yo yakiraga imikino ya nyuma ya FA Cup kuva mu mwaka wa 1874 kugeza mu 1892.
1885 ibitego byinshi mu mateka by’umupira wamaguru byabonetse mumikino umwe : byari mu mukino wahuje ikipe ya Arbroath yatsinzemo ibitego 36 ku ubusa ikipe ya Bon Accord yo muri Scotland.
1920 Imikino Olempike ya VII yasojwe ku mugaragaro kuri Stade ya Olympisch i Antwerp, mu Bubiligi .
1925 Mu mukino wa Tennis, Igikombe cya 20 cya Davis: Amerika yatsinze Ubufaransa muri Philadelphia .
2011 Mu mukino wa Tennis , Novak Djokovic yegukanye ye ya mbere ya Grand slam ya Us open ahigitse Raphael Nadal .
2019 Kapiteni wa Arsenal Laurent Koscielny yanze kujyana n’iyi kipe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mikino yo kwitegura shampiyona itaha.
2023 Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga, NPC, ifatanyije n’umutoza Tuyishimire Étienne, yatangaje abakinnyi 12 bazifashishwa mu gikombe cya Afurika cy’Abakina umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga, Amputee Football.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki mu isi ya siporo:
1994 Elina Svitolina, umukinnyi wa tennis wo muri Ukraine , wavukiye Odessa, muri Ukraine.
1996 Joshua Cheptegei, umukinnyi wa Uganda usiganwa ku maguru , yavukiye Kapsewui, muri Uganda .
1985 Jack Wilkinson, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bwongereza , wavukiye i Beverley, mu Bwongereza .
1980 Fernando César de Souza, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Berezile, wavukiye Jardinopolis, muri Berezile.
1980 Yao Ming, umukinnyi wa basketball wo mu Bushinwa, wavukiye muri Shanghai
1974 Nuno Valente, myugariro wumupira wamaguru wo muri Porutugali , wavukiye i Lisbonne, Porutugali .
1976 Maciej Żurawski, umukinnyi w’umupira wamaguru , wavukiye Poznań, Polonye
abitabye imana kuri iyi tariki ya 12 /nzeri muri siporo
2010 Giulio Zignoli, umukinnyi wumupira wamaguru wumutaliyani .
2011 Alexander Galimov, umukinyi wumukino wo kunyerera k’urubura w’umurusiya .
2021 Michel Maïque, umukinnyi w’umukino wa rugby wo mu Bufaransa , yapfuye azize pancreatite ikaze afite imyaka 73 .
2023 Dominique Colonna, umunyezamu wumupira wamaguru wumufaransa wakiniye amakipe arimo Stade Français, OGC Nice, Reims, yapfuye afite imyaka 95.