TODAY IN SPORTS HISTORY : Essomba Willy Onana yeretse musanze ko igifite urugendo rurerure

Bimwe mu byaranze uyu munsi muri siporo
2023 Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Volleyball (Police VC) , tariki ya 24 Nzeri 2023, yegukanye igikombe mu irushanwa ngarukamwaka ‘Kirehe Open Tournament’ ritegurwa n’akarere ka Kirehe rigahuza amakipe yo mu cyiciro cya Mbere.Ni irushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri, aho mu bagabo ryitabiriwe n’amakipe arindwi yari agabanyijwe mu matsinda abiri, n’amakipe atatu mu bagore.
2022 Irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rya “Rwanda Mountain Gorilla Rally” riba ku ngengabihe ya Shampiyona ya Afurika ryaratangiye ,tariki ya 23 kugeza 25 Nzeri. Ku munsi waryo wa mbere, ku wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri, habaye Super Stage saa Kumi kuri Kigali Convention Centre aho imodoka zasiganwa ari ebyiri ebyiri.
2021 ikipe ya Rayon Sports tariki ya 24 Nzeri 2021, Gikundiro yari yerekeje mu majyaruguru y’u Rwanda gukina na Musanze FC, ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe n’umukinnyi mushya wayo Essomba Willy Onana.uyu mukino wabaye mu rwego rwo kwitegura guhatanira gukina imikino ya mbere y’umwaka w’imikino wa 2021-2022, ndetse amakipe atandukanye yatangiye gukina imikino ya gicuti ngo barebe urwego bagezeho bitegura iyi shampiyona.
ikipe ya Rayon Sports , tariki ya 24 Nzeri 2021, Gikundiro yari yerekeje mu majyaruguru y’u Rwanda gukina na Musanze FC, ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe n’umukinnyi mushya wayo Essomba Willy Onana.
Ni umukino wakinwe amakipe yombi agerageza abakinnyi bayo bashya biteguraga umwaka w’imikino wa 2021-2022, ndetse kandi aya makipe muri uyu mwaka yari afite abatoza bashya ugereranyije n’ umwaka wari ushize w’imikino, kuri Rayon Sports yatozwaga na Masudi Djuma naho kuri Musanze FC yo yatozwaga na Frank Ouna wakomokaga muri Kenya.
Kuri Gikundiro kandi yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo bashya bari baravunitse bayobowe na Mico Justin bakuye muri Police FC, Hategekimana Bonheur umaze igihe gito atangiye imyitozo avuye muri Espoir FC ndetse na Mitima Isaac wakiniraga Sofapaka yo muri Kenya.
Mu bakinnyi bashya bagaragaye muri uyu mukino ba Rayon Sports, harimo Umunya-Mali Sanogo Souleyman, Umunya-Sénégal Mpongo Blaise Sadam, Nwosu Samuel Chukwudi, Nsenguyumva Isaac ndetse na Mugisha François ’Master’.
Ku ruhande rwa Musanze bamwe mu bakinnyi bagaragaye muri uyu mukino bashya barimo Nyirinkindi Saleh wavuye muri Kiyovu SC, Namanda Luke Asula, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula.
2021 Abahagarariye u Rwanda mu Mikino Paralempike ya Tokyo 2020 yasojwe mu ntangiriro z’uku kwezi, bavuze ko hari amasomo bahakuye ndetse bizeye kwitwara neza mu itaha yagomba kuzabera i Paris mu 2024.
2017 Umusore Ukiniwabo Rene Jean Paul wagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino y’isi yo gusiganwa ku magare aho yagombaga guhatana mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 yimwe Visa y’igihugu cya Norway iri rushanwa ryari buberemo mu mugi wa Bergen.
2017 Umuryango mugari wa Karate nawo watakaje umwe mu nararibonye za Karate ariwe Sensei Sayinzoga Jean. Yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize kanseri.