TODAY IN HISTORY:taliki ya 4/Nyakanga,ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye u Rwanda naho Papa Benedict V yitaba imana
Uyu munsi Taliki ya kane /Nyakanga ni umunsi w’186 mu igize uyu mwaka ukaba usigaje iminsi 180kugirango ugere ku musozo dushingiye kuri calendar ya Gregor .
Bimwe mu bintu bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka:
Igitondo cyo kuwa 4 Nyakanga 1994 muri Kigali ntabwo cyari kimeze nk’igisanzwe. Nyuma y’amezi atatu aburaho iminsi itatu, imiborogo, imihoro n’amasasu ari byose, uwo munsi bwo haramutse hatuje.
Ingabo za Leta yakoraga Jenoside (FAR) zari zaraye ijoro zihunga ziciye munsi ya Shyorongi mu muhanda utambika ku Giticyinyoni, ugakomeza Nyabyondo ugahingukira mu Karere ka Rulindo na Gakenke.
Izo ngabo zahunze ziherekejwe n’igihiriri cy’abaturage, imodoka n’amatungo nyuma y’amabwiriza bari bahawe na Major Ntilikina Faustin wari ukuriye ingabo zarwanaga na RPA muri Kigali.
1569: Umwami wa Pologne n’Igikomangoma gikuru cya Lituania Sigismund II Augustus bashyize umukono ku masezerano yo guhuriza hamwe ibihugu byombi bikabyara igihugu kimwe cyiswe Polish–Lithuanian Commonwealth.
1776: Nyuma y’intambara y’impinduramatwara yarikomeye muri America: iki gihugu cyatangaje ubwigenge kibohoye ubwami bw’abongereza bitangarizwa mu nama ya kabiri yahuzaga koloni 13 z’abongereza, yatangiye kujya iterana mu 1775 i Philadelphia, Pennsylvania. Ubu bwigenge butangazwa bari mu nzu ikomeye cyane ya Pennsylvania State House yaje no guhabwa izina ry’icyumba cy’ubwigenge (Independence Hall).
Kuva icyo gihe koloni 13 Nyamerica zakolonezwaga
n’abongereza, byahise byemezwa ko ubwongereza nta bubasha bukizifiteho.
1810: Abafaransa bigaruriye Umujyi wa Amsterdam uherereye mu Buholandi.
1826: Abaperezida babiri ba Amerika bapfuye umunsi umwe, Perezida Thomas Jefferson wabaye uwa gatatu ndetse na John Adams wabaye uwa kabiri, ku rutonde rw’abaperezida bayoboye iki gihugu. Bombi batabarutse ubwo hizihizwaga isabukuru y’ubwigenge y’imyaka 50.
1827: Hahagaritswe ubuhake muri Leta ya New York.
1879: Mu ntambara ya Anglo-Zulu, intambara yahanganishaga ubwami bw’abongereza n’ubwami bw’aba Zulu, umurwa mukuru w’ubwami bwa Zululand, Ulundi, wafashwe n’ingabo z’abongereza zigenda zitwika ibintu byose, bituma umwami w’ubu bwami bwa Zulu, Cetshwayo, ahunga biba n’iherezo ry’iyi ntambara.
1914: Habayeho umuhango wo gushyingura igikomangoma cya Autriche Archduke Franz Ferdinand( François Ferdinand) n’umugore we Sophie, ni umuhango wabereye mu mugi wa Vienne, hari ny’uma y’iminsi itandatu biciwe I Sarajevo bigahita bitangiza intambara ya mbere y’isi yose.
1918: Ishyaka rya Bolsheviks mu bwami bw’uburusiya, ryishe Tsar Nicholas II wari umwami w’ubwami bw’ Uburusiya bamwicana n’umuryango we.
1976: Aba commandos ba Israeli bageze Entebbe ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Uganda, muri gahunda yo kubohoza abantu bari bashimuswe n’ibyihebe byayobeje indege yari yerekeje mu bufransa bikayijyana muri Uganda.
1994: Mu Rwanda, Ingabo za RPF Inkotanyi zafashe umugi wa Kigali bihita birangiza genocide yakorerwaga abatutsi kuva muri mata 1994.
Bamwe Mu Bavutse Tariki Ya 04 Nyakanga
1983: Melanie Fiona, umuriririmbyikazi ukomoka muri Canada akaba n’umwanditsi w’indirimbo
1983: Ben Jorgensen, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri America ni umuhanga kandi mu gucuranga Gitari.
1984: Jin Akanishi, umuririmbyi w’umuyapani.
Bamwe mu batabarutse tariki ya 04 Nyakanga.
943: Taejo umwami w’ubwami bwa Goryeo cyangwa se Korea
965: Papa Benedict V
1648: Antoine Daniel, umumisiyoneri w’umufransa akaba yaranabaye umutagatifu.
1826: Thomas Jefferson, umuhanga mu gushushanya inyubako, akaba umunyamategeko wanabaye president wa 3 wa Leta zunze ubumwe z’amerika.
1831: James Monroe, umusirikare w’umunyamerika wize ibijyanye n’amategeko aba na president wa 5 wa Leta zunze ubumwe z’America.
1848: François-René de Chateaubriand, umunyamateka w’umufransa akaba n’umunyapolitiki.
1932: Maria Sklodowska-Curie, umuhanga cyane mu bumenyi bw’ibijyanye n’Ubutabire ndetse n’Ubugenge wanabiherewe Igihembo cyitiriwe Nobel, uyu kandi akaba ari n’umufasha wa Pierre Curie.
1934: Marie Curie, umunyabutabire ufite amamuko mu bufransa na Poland, akaba yaranahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Butabire.