General Today in HistoryHome

#Today in History : Twinjirane mu byaranze tariki ya 16 Gashyantare mu mateka

600 : Papa wa Kiziliya gatolika witwaga Gregori yashyizeho itegeko ryemeje ko ijambo ‘imana iguhe umugisha ‘ariryo rizajya risubizwa uwitsamuye ku isi ndetse anashyiraho ibihano bikomeye ku bafite imyimerere ya gatolike batabyuhirizaga .

1349 : Ubwoko bw’Abayahudi bwirukanwe mu gace ka Burgdorf mu gihugu cy’Ubusuwisi bashinjwa kugenda bakwirakwiza ubwandu bw’icyorezo cya Bubonic .

1468 : Maximillaim wa mbere yatorewe kuba umwami w’Abaromani byumwihariko mu gace ka Frankfurt .

1838 : Leta ya Kentucky muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeje itegeko ryahaga uburenganzira abagore kugana ishuri .

1959 : Impirimbanyi Fidel Castro yagizwe Minisitiri w’intebe wa Cuba asimbuye umunyagitugu Fulgencio Batista kuri uyu mwanya .

1899 : Uwari Perezida w’Ubufaransa Felix Faure yasanzwe yapfiriye mu biro bye .

1916 : Mu ntambara ya mbere y’isi yose ,Ingabo z’abasoviyete zigaruriye umujyi wa Erzurum wabarizwaga mu bwami bw’abami bwa Ottoman .

1927 : leta zunze z’ubumwe z’Amerika zongeye gutsura umubano n’igihugu cya Turukiya bari bamaze igihe barebana ay’ingwe kubera inyungu za politike ku mpande zombi .

Ibyaranze uyu munsi ubyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *