General Today in HistoryHome

TODAY IN HISTORY : taliki ya 06/Nyakanga,Malawi yatangaje ubwigenge bwayo nyuma yo kwibohora ubukoloni bw’Abongereza naho 50 Cent abona izuba

Uyu munsi Taliki ya gatandatu/Nyakanga ni umunsi w’188 mu igize uyu mwaka ukaba usigaje iminsi 178 kugirango ugere ku musozo dushingiye kuri calendar ya Gregor .

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

2004: Radio Izuba, Radiyo y’Abaturage ikorera mu Burasirazuba bw’u Rwanda yatangiye gukora ku mugaragaro.

1484: Diogo Cão ukomoka muri Portugal yageze ku isoko y’umugezi wa Congo.

1785: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hemewe ikoreshwa ry’Idolari nk’ifaranga ry’igihugu.

1885: Umuhanga mu binyabuzima, Louis Pasteur yageze neza ku ntego ye y’isuzuma y’ikoreshwa ry’urukiko rw’ibisazi (rabies), nyuma yo kuvura umurwayi wari warumwe n’imbwa, umwana w’umuhungu witwa Joseph Meister.

1893: Umujyi muto wa Pomeroy wo muri Leta ya Iowa iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wasenywe bikomeye n’inkubi y’umuyaga nyuma yo guhitana abantu 71, hagakomereka abandi 200.

1964: Malawi yatangaje ubwigenge bwayo nyuma yo kwibohora ubukoloni bw’Abongereza.

1966: Malawi yahindutse Repubulika, Perezida wa mbere aba Hastings Banda.

1967: Intangiriro y’Intambara ya Gisivili muri Nigeria nyuma y’aho ingabo za Leta zigaruriye Biafra.

1975: Comore yatangaje ubwigenge bwayo, imaze kuva ku ngoyi y’ubukoloni bw’u Bufaransa.

1998: Ikibuga cy’indege Kai Tak cyo muri Hong Kong cyatangiye gukoreshwa nk’icyo ku rwego mpuzamahanga cya Check Lap Kok.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1935: Tenzin Gyatso, Dalai Lama XIV, uyu akaba yaragenewe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

1975: Curtis James Jackson III, uzwi cyane ku izina rya 50 Cent, umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uririmba mu njyana ya Rap.

Yavukiye mu Majyepfo ya Jamaica, azwiho kuba yaratangiye kunywa ibiyobyabwenge ku myaka 11 y’amavuko gusa, ni umwe mu bantu bazwi cyane barashwe inshuro nyinshi.

Mu mwaka wa 2002 yabonanye n’umuhanzi Eminem wamufashije kuzamuka cyane afatanije na Dr Dre.

Mu 2003, yashinze itsinda ry’abahanzi rikomeye rizwi nka G-Unity Records, ryakoranye n’abahanzi benshi kandi bakomeye nka Young Buck, Lloyd Banks na Tony Yayo.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1901: Prince Chlodwig zu Hohenlohe-Schillingsfürst, wabaye Chancelier w’u Budage.

2009: Robert McNamara, Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1249 Alexandre wa II, Umwami wa Scotland (1215-49), yapfuye afite imyaka 50.


1476 Regiomontanus [Johannes Müller von Königsberg], umuhanga mu mibare w’umudage apfa afite imyaka 40.


1533 Ludovico Ariosto, umusizi w’umutaliyani (Orlando Furioso), yapfuye afite imyaka 57.


1568 Johann Oporinus, umwanditsi w’ibitabo yapfuye afite imyaka 61.


1583 Edmund Grindal, umwepiskopi w’Umwongereza wavukiye i London/archbhp wa York, yapfuye afite imyaka 64.


1684 Peter Gunning, umunyamadini w’umwami ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza .

Indirimbo zasohotse muri Amerika

2017: Luis Fonsi & Daddy Yankee Featuring Justin Bieber – Despacito

2016: Drake Featuring WizKid & Kyla – One Dance

2015: Wiz Khalifa Featuring Charlie Puth – See You Again

2014: Iggy Azalea Featuring Charli XCX – Fancy

2013: Robin Thicke – Blurred Lines

2012: Carly Rae Jepsen – Call Me Maybe

2011: Pitbull – Give Me Everything

2010: Katy Perry – California Gurls

2009: The Black Eyed Peas – Boom Boom Powyoutube

2008: Katy Perry – I Kissed A Girl

Bimwe mu bitabo byasohotse

2011: One Summer cya David Baldacci

1991: The Kitchen God’S Wife cya Amy Tan

1970: Great Lion Of God cya Taylor Caldwell

1972: The Blue Knight cya Joseph Wambaugh

1958: A Death In The Family cya James Agee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *