Today In History : Leopold II we ubwe yitangarije yo Kongo [Zaire] ari umutungo we bwite

Tariki ya 5 Gashyantare ni umunsi wa 36 mu igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 329 tukagana ku musoza w’uyu mwaka ; dore iby’ingenzi twagerageje kubegeranyiriza byawuranze mu mateka .

789 : Ubwami bwa Maroc bwaravutse ndetse uwitwa Idris aba umwami wa mbere w’ubu bwami .

1778 : Leta ya Carolina y’amajyepfo yabaye leta ya kabiri mu kwemeza Articles of Confedration yatangije ivuka rya leta zunze ubumwe z’Amerika .

1885 : Umwami w’ububiligi Leopold II we ubwe yitangarije yo Kongo ari umutungo we bwite .

1913 : Ingabo zirwanira mu kirere z’Ubugereki zabaye ingabo za mbere zakoze ubutumwa bwo mu kirere batwaye indege Farman MF .7 yagwaga ku mazi .

1917 : Itegeko nshinga rikoreshwa kugeza ubu mu gihugu cya Mexique ryeremejwe .

1919 : Abanyarwenya babiri barimo Charlie Chaplin na Mary Pickford batangije ku mugaragaro ishami rya United Artists .

1994 : Nyakwigendera Cyprien Ntaryamira waguye mu ndege yarimo perezida Juvenal Habyarimana yatorewe kuyobora igihugu cy’u Burundi .

1999 : Rurangiranwa mu iteramakofe witwa Mike Tyson yakatiwe umwaka umwe wo gufungwa azira gukorera ihohoterwa umushoferi wari mu modoka bagoganye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *