General Today in HistoryHome

Today In History : Dore ibyo wamenya ku tariki ya 3 Gashyantare

Tariki ya 3 Gashyantare ni umunsi wa 34 mu igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 331 tukagana ku musoza w’uyu mwaka ; dore iby’ingenzi twagerageje kubegeranyiriza byawuranze mu mateka .

1451 : Umwami Sultan Mehmed II yarazwe intebe y’ubwami bw’abami bwa Ottoman.

1488 : Bartolomeu Diaz n’itsinda bari kumwe babaye abanyaburayi ba mbere bakandiye ku butaka bw’ Afurika y’Epfo , aho bageze bwa mbere ku kirwa cyitwa Mossel magingo aya ugenekereje ni nko mu burasirazuba bwa Cape Town .

1781 : Icyirwa cya saint – Eustache cyafashwe n’Ubwongereza mu ntambara ya kane yahanganishijemo iki gihugu n’Ubuholandi .

1783 : kera kabaye , igihugu cya Esipanye cyemeye ubwigenge bwa leta zunze ubumwe z’Amerika .

1830 : Hashyizwe umukono ku masezerano ya nyuma ya Londres mu 1827 ari nayo yatangiwemo ubwigenge bw’igihugu cy’Ubugereki .

1924 : Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wa 28 witwa Woodrow Wilson wanigeze guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yitabye imana .

1927 : Mu gihugu cya Portigal hatangiye imyivumbagatanyo yari igamije guhirika ingoma ya General Carmona wafatwaga nk’umunyagitugu .

1957 : Blaise Compaore wigeze kuba umukuru w’igihugu wa Burkina faso yabonye izuba .

1977 : Urukiko mpuzamahanga rwa Haye rwatangaje ko agace ka Aozou bwari bwarigaruriwe na leta ya Libya bweguriwe igihugu cya Tchad .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *