TO DAY IN SPORTS HISTORY: Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe n’Isonga ibitego 3-1, Alexia Putellas ukinira Barcelona yaravutse
Tariki ya 4 Gashyantare ni umunsi wa 35 mu igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 330 tukagana ku musoza w’uyu mwaka ; dore iby’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka ya Siporo .
1931: Hafunguwe  ku mugaragaro imikino ya Olympic Games yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika mu gace ka Lake Placid,  muri leta ya New York.
1956: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zatsinze igihugu cya Canada begukana umudali wa zahabu mu mikino Olempike , Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika begukanye uwa Silva mu gihe Canada begukanye Bronze.
1962: ikinyamakuru Izvestia cyo mu Burusiya  cyagaragaje ko baseball ariwo mu kino ukuze kuruta iyindi muri iki gihugu  bafitemo n’amateka akomeye.
1976: Hafunguwe imikino ya Plempike mu gihugu cya  Austria , ikaba imikino yabereye mu murwa mukuru wa leta  ya Tyrol  ariwo Innsbruck.
1987: Ikipe ya  Sacramento Kings ibarizwa muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika ya Basketball yatsinze Los Angeles Lakers amanota 4 yonyine mu gace kambere  bikaba ibyari bibayeho bwa mbere ko ikipe itsindi amanota make kuri aka kageni kuva 1954.
2013: Hatangajwe gahunda yo gukora iperereza ku abantu 680 baketsweho kwishora mu byaha bya betting na match fixing mu mupira w’amaguru.
2012: Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe  n’ Isonga FC ibitego bitatu kuri kimwe(3-1) umukino wabereye kuri sitade regional I Nyamirambo, ni umukino wasize Rayon Sports ku mwanya wa gatanu  n’amanota 19.
2014: Garry Monk umutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza yagizwe umutoza mushya wa Swansea City by’agateganyo nyuma y’uko iyi kipe yari itandukanye na Michael Laudrup.
2022: Hafunguwe imikino ya Olempike mu gihugu cy’Ubushinwa mu mugi wa Beijing, iyi mikino ikaba yarafunguwe kumugaragaro na perezida w’iki gihugu  Xi Jinping.
2023: AS Kigali yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1 uba umukino wa kabiri yari itakaje mu buryo bwikurikiranya, Police FC yahise ifata umwanya wa karindwi n’amanota 27, AS Kigali iguma  ku mwanya wa Gatatu n’amanota 33.
2024: Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marine FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo.
Ibyamamare muri Siporo byavutse kuri iyi tariki ya 04 Gashyantare
 1873: Étienne Desmarteau icyamamare mu kujugunya ibiremereye akaba akomoka muri Canada yitabye Imana mu mwaka 1905.
1929: Reino Börjesson Umukinnyi w’umupira w’amaguru  wakinaga hagati mu kibuga akaba akomoka mu gihugu cya Sweden, yakiniye amakipe nka Jonsereds IF na  IFK Goteborg.
1930: Jim Loscutoff  ikirangirire mu mukino wa Basketball akaba yaravukiye San Francisco, California muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika yatwaye NBA inshuro eshatu 1957, 1959, 1964 akinira Boston Celtics.
1965: John van Loen Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi wavukiye  I Utracht mu Buholandi , akaba yarakiniye amakipe nka Feyenoord, Ajax na Anderlecht.
1994: Alexia Putellas Umugore uri mu bakomeye bakina umupira w’amaguru mu ikipe ya Barcelona , akaba yaravukiye Catalonia muri Esipanye akaba amaze kwegukana igihembo cya  Ballon d’Or inshuro 2.
Ibyamamare muri Siporo byitabye Imana kuri iyi tariki ya 04 Gashyantare
1995: Roel Wiersma umukinnyi w’Umuholandi  w’umupira w’amaguru wakiniye amakipe atandukanye nka PSV Eindhoven akaba yaritabye Imana ku myaka 62.
2007: José Carlos Bauer, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil akaba yarakinaga hagati mu kibuga gusa nyuma yaje  kuba umutoza, akaba yaritabye Imana ku myaka 81.
2024: Kurt Hamrin Umunya-Sweden akaba yarakiniye amakipe atandukanye kandi akomeye I burayi nka AC Milan, Juventus , Napoli na Fiorentina. Yitabye Imana ku myaka 89.