TO DAY IN SPORTS HISTORY 07/GASHYANTARE: Perezida Paul Kagame yasuye ikipe y’Igihugu Amavubi arayishimira, Morocco yegukanye CHAN 2020

Tariki ya 7 Gashyantare ni umunsi wa 38 mu igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 327 tukagana ku musozo w’uyu mwaka ; dore iby’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka ya Siporo .

1993: Ikipe ya Tottenham Hotspur yatsinze Southampton  ibitego bine kuri bibiri(4-2), byatumye ihita yuzuza amanota 35 ku mwanya wa 12 ihita inarusha amanota atanu iyi kipe ya Southampton.

2015: Harry Kane  yatsinze ibitego bibiri wenyije mu mukino ikipe ya Tottenham Hotspur yatsinzemo Arsenal ibitego bibiri kuri kimwe(2-1), kimwe cya Arsenal cyatsinzwe na Mesut Özil ku mupira yahawe na Olivier Giroud.

2018: Ikipe ya APR FC yanyagiye iya Giticyinyoni ibitego bine kuri kimwe (4-1), mu mukino w’igikombe cya Amahoro utaragaragayemo bakizigenza  Iranzi Jean Claude na Nshuti Dominique Savio , icyo gihe yatozwaga na Jimmy Mulisa.

2020: Akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ‘FERWAFA’ kahamagaje  Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate n’uwari umuvugizi w’iyi kipe Nkurunziza Jean Paul  kugira ngo kababaze ku magambo bari bamaze iminsi bavuga bibasira abayobozi b’iri shyirahamwe.

2021: Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kuri La Palisse Hotel i Nyamata, ayishimira uburyo yitwaye muri Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020 ) yabereye muri Cameroun. Ikipe y’Igihugu icyo gihe yasezerewe nyuma yo gutsindwa na Guinea igitego 1-0 muri ¼ .

2021: Ikipe y’Igihugu ya Morocco yegukanye igikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ itsinze Mali ku mukino w’anyuma ibitego bibiri ku busa(2-0), ni igikombe cyabereye muri Cameroon.

2023: Abatoza babiri batoje Rayon Sports Jorge Paixao na Masudi Djuma amakuru yanditswe ko bareze ikipe ya Rayon Sports mu mpuzamashyirahamwe y’aruhago ku isi ‘FIFA’ bishyuza iyi kipe amafaranga yari ibabereyemo.

2024: Hakinwe imikino itatu y’ikirarane ya shampiyona, APR FC yatsinze Marine FC ibitego bitanu kuri bibiri(5-2), Rayon Sports itsinda Amagaju igitego kimwe ku busa(1-0), mu gihe Musanze yanganyije na Sunrise ubusa ku busa(0-0).

2024: Ikipe y’ihugu ya Côte d’Ivoire  yatsinze iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego kimwe ku busa (1-0), ndetse iranayisezerera mu gikombe cya Africa cya 2023 cyakinwe 2024.

2024: Mu gikombe cya Africa n’ubundi cya 2023 cyabaye 2024, ikipe ya Nigeria yakuyemo iya Africa y’Epfo nyuma yo kuyitsindira kuri penaliti 4-2, dore ko umukino wari warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe(1-1).

Ibyamamare muri Siporo byavutse kuri iyi tariki ya 07 Gashyantare

1968: Brian Deane Umwongereza wavukiye i Leeds, akaba yarakiniye amakipe atandukanye nka rutahizamu, West Ham United, Leicester City F.C, Sheffield United F.C ndetse akaba yaranakiniye n’ikipe y’igihugu y’Abongereza.

1989: Neil Taylor umukinnyi w’umupira w’amaguru, akaba akomoka muri wales akaba yaravukiye mu gace ka St Asaph, akaba yarakinaga i bumoso yugarira , yakiniye Swansea City A.F.C , Aston Villa ndetse n’ayandi.

1959: Mick McCarthy Umwongereza wavukiye i Barnsley, akaba ubu ari umutoza w’ikipe ya Blackpool F.C gusa yanakiniye ikipe ya Manchester United nk’umukinnyi.

Ibyamamare muri Siporo  byitabye Imana  kuri iyi tariki ya 07 Gashyantare

2023: Umudage  Friedel Lutz, akaba umukinnyi w’umupira w’amaguru wakinaga kuruhande yugarira, akaba yaritabye Imana ku myaka 84, yamenyekanye cyane mu ikipe ya  Eintracht Frankfurt.

2023:  Umunya-Ukraine Oleksandr Radchenko, akaba ari umukinnyi w’ibumoso wakinaga yugarira, akaba yaritabye Imana ku myaka 46, yamenyekanye cyane mu ikipe ya FC Dnipro Dnipropetrovsk.

2023: Umunya-Czech František Cipro, yitabye Imana ku myaka 75, akaba gusa nyuma yo gusoza umupira w’amaguru yarinjiye mu mwuga w’ubutoza, yakiniye ikipe ya Slavia Prague imikino 232.

IYINKURU UYAKIRIYE UTE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *