HomePaper TalkToday in Sport History

TO DAY IN SPORTS HISTORY 05/02/2025: Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bongereye amasezerano muri APR FC,Cristiano Ronaldo aravuka

Tariki ya 5 Gashyantare ni umunsi wa 36 mu igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 329 tukagana ku musozo w’uyu mwaka ; dore iby’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka ya Siporo .

2011: Ikipe ya Newcastle United yanganyije  n’ikipe  ya Arsenal ibitego bine kuri bine(4-4),  icyo gihe Arsenal yabanje ibitego bine mu gice cya mbere  ikipe  ya  Newcastle United irabyishyura byose mu gice cya  kabiri.

2016: Rayon Sports yari ihangayitse nyuma y’uko yari itegereje rutahizamu wayo Davis Kasirye ariko amaso yaraheze mu  kirere ngo aze gutangira imyitozo, icyo gihe Rayo Sports yari ifite amanota  18 ku mwanya wa  kabiri.

2016: Uwari  Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports  Ndayishimye Eric ‘Bakame’   yatangaje ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ifite amahirwe yo  gukina  igikombe  cya  Africa  cya  2017 , icyo gihe  u Rwanda rwari  ku mwanya  wa Kabiri  mu itsinda inyuma  ya Ghana.

2022:  Abakinnyi babiri  b’Ikipe  y’Ingabo z’Igihugu APR FC Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bongerewe amasezerano yo gukomeza gukinira iyi kipe  mu gihe cyari imbere aho buri wese yahawe amasezerano mashya y’imyaka ine.

2022: Uwari Umunyamabanga wa  Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,  Bamporiki Edouard, yatangaje ko ari umufana ukomeye w’Ikipe  ya   APR FC, gusa avuga ko atemeranya n’ubuyobozi bwayo kuri Politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa bwihaye..

2023: Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe  ya AS Kigali FC yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro  cy’uyu mwaka, ikazagarukamo mu rikurikira.

2023: Umunya-Nigeria ukina mu kibuga hagati  Raphael Osalue yagize ikibazo cy’imvune  ku mukino wari wahuje ikipe ya Rayon Sports yakiniraga na Kiyovu Sports ukaba wararangiye ari ubusa ku busa(0-0).

Ibyamamare muri Siporo byavutse kuri iyi tariki ya 05 Gashyantare

1932: Cesare Maldini, umukinnyi n’umutoza wo mu Butaliyani akaba yarakiniye amakipe atandukanye  nka AC Milana na Torino.

1984: Carlos Tévez, Umunyabigwi muri ruhago ukomoka muri Argentine wakiniye amakipe nka Manchester United , Manchester City , Juvenstus , West ham United  ndetse  n’ayandi.

 1985: Havutse igihangange mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo  umunya-Portugal wa kiniye ikipe  ya  Manchester United ndetse na Real Madrid akaba yaregukanye igihembo cya  Ballon d’o inshuro 5.

1992: Havutse  Neymar, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Bresil wakiniye amakipe nka Paris St Germain, Barcelona ubu akaba yarasubiye iwabo mu ikipe ya Santos.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *