TO DAY IN SPORTS HISTORY 06/GASHYANTARE: Amavubi yanganyije na Uganda mu gihe Senegal yegukanye igikombe cya Africa
Tariki ya 6 Gashyantare ni umunsi wa 37 mu igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 328 tukagana ku musozo w’uyu mwaka ; dore iby’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka ya Siporo .
1998: Umunya-Wales Gary Andrew Speed yerekeje mu ikipe ya Newcastle United avuye mu ikipe ya Everton, icyo gihe ikipe ya Newcastle United yatozwaga na Kenny Dalglish.
1999: Nottingham Forest yatsinzwe n’ikipe ya Manchester United ibitego umunani kuri kimwe(8-1), ikipe ya Manchester United yahise iba n’ikipe ya mbere yari ibashije gutsinda ibitego byinshi ya kiniye hanze muri Premier League.
1999: Ole Gunnar Solskjaer yakoze amateka yo gutsinda ibitego bine avuye ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye ya Manchester United yatsinzemo Nottingham Forest ibitego umunani kuri kimwe(8-1).
2013: Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ yanganyije n’iya Uganda ibitego bibiri kuri bibiri(2-2), umukino wabereye I Kigali mu Rwanda ndetse nyuma yaho habaye n’umukino wo kwishyura.
2022: Ikipe y’Ihugu ya Senegal yatsinze iya Misiri ku mukino w’anyuma w’Igikombe cya Africa ‘CAN’ ya 2021 gusa yabaye 2022, kiba n’igikombe cya mbere cyo muri ubu bwoko yari itwaye . batsinze Misiri kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya busa ku busa(0-0).
2024: Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 (CAN2025)kizakinirwa muri Maroc kizatangira tariki 21 Ukuboza 2025 gisozwe tariki 18 Mutarama 2026.
Ibyamamare muri Siporo byavutse kuri iyi tariki ya 06 Gashyantare
1986: Darren Ashley Bent Umwongereza w’icyamamare mu mupira w’amaguru , wakinaga nka rutahizamu, akaba yarakiniye amakipe nka Aton Villa ndetse na Tottenham Hotspur F.C kuri ubu akora nka radio presenter kuri talkSPORT.
1969: Tim Sherwood, umukinnyi wakinaga hagati mu kibuga ndetse aza kuba n’umutoza mu makipe nka Aton Villa ndetse na Tottenham Hotspur F.C, yavukiye iya Borehamwood mu Bwongereza.
1955: Avraham Grant Umunya-Israel, watoje amakipe nka Chelsea , West Ham United , n’ikipe y’Igihugu ya Ghana ndetse n’ayandi, akaba yaravukiye Petah Tikva muri Israel.
1948: José Luis Capón umukinnyi w’igihangange mu mupira w’amaguru, akaba yarakiniye ikipe ya Atlético Madrid nka myugariro, akaba yaravukiye I Madrid muri Esipanye gusa yaje kwitaba Imana mu mwaka 2020.
Ibyamamare muri Siporo byitabye Imana kuri iyi tariki ya 06 Gashyantare
1958: Billy Whelan , Umunya- Republic ya Ireland wakiniye Manchester United [yayikiniye imikino 79] ndetse n’ikipe y’Igihugu cye akaba yarakinaga nka rutahizamu.
1958: David Pegg, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza , akaba yarakiniye ikipe ya Manchester United , gusa yavukiye mu Budage.
1958: Frank Swift, umuzamu wakiniye Manchester City n’Ikipe y’Igihugu y’Abongereza akaba yaravukiye I Blackpool mu Bwongereza n’ubundi.
2023: John Moeti, Umunya-Africa y’Epfo wakinaga hagati mu kibuga , akaba yarakiniye amakipe nka Orlando Pirates FC, na SuperSport United FC akaba yaritabye Imana ku myaka 55.
2024: Miguel Ángel, akaba yarabaye umuzamu w’ikipe ya Real Madrid ndetse anayikinira imikino 247, ndetse yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Esipanye inshuro 18.