Thomas Tuchel yitabaje abarimo Ruben Loftus – Cheek na Jarell Quansah

Ruben Loftus-Cheek, umukinnyi wo hagati ukinira AC Milan, yongewe mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza igiye kwitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izabahuza na Andorra ndetse na Serbia.

Ibi bibaye nyuma y’imyaka irindwi adahamagarwa, aho yaherukaga gukinira u Bwongereza mu Ugushyingo 2018, atsinda Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Loftus-Cheek w’imyaka 29 y’amavuko yigeze gutozwa na Thomas Tuchel ubwo yari muri Chelsea. Uyu mutoza ni na we uri gutoza u Bwongereza muri iyi minsi, akaba ari we wahisemo kumusubizamo icyizere.

Ku rundi ruhande, myugariro wa Bayer Leverkusen, Jarell Quansah, na we yahamagajwe nyuma y’uko Adam Wharton wa Crystal Palace avunitse imitsi yo mu rukenyerero mu mukino batsinzemo Aston Villa ibitego 3-0.

Quansah w’imyaka 22, yegukanye igikombe cy’u Burayi cy’abatarengeje imyaka 21 muri Kamena.

 Uyu mukinnyi wahoze muri Liverpool yagiye muri Leverkusen mu kwezi gushize aguzwe miliyoni £35. Yigeze kwitabazwa muri Werurwe ariko ntarahabwa umwanya wo gukina umukino mpuzamahanga mu ikipe nkuru

u Bwongereza buzakira Andorra ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri, bukurikizeho urugendo i Belgrade bukina na Serbia ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri.

Loftus-Cheek yavuye muri Chelsea ahanini kubera impinduka zaje hagati y’ubuyobozi bwa Abramovich na bwo bwa Todd Boehly. Yari umwe mu bana b’ishuri rya Cobham baje kuvamo inkingi ya mwamba y’ikipe, ariko ibintu byarahindutse ubwo Chelsea yatakazaga icyerekezo mu 2022-23.

Icyo gihe, Enzo Fernández na Moises Caicedo baguzwe akayabo, abandi bakinnyi b’abana bagurishwa kugira ngo ikipe ibashe kuguma ku murongo w’ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *