The Ben yatangaje impamvu nyamukuru atitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie
Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka ‘The Ben’ yavuze ko yari bwitabire ikirori cyo kumva Alubumu y’umuhanzi Bruce Melodie ari ko ko byahuriranye no kuba atari mu Rwanda.
Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igitaramo cyo ku murika Alubumu ye yise Plenty Love ikaba igizwe n’imizingo y’indirimo 12 , kikaba igitaramo kizaba itariki 01 Mutarama 2025, mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.
Ubwo yabazwaga n’iba mu bo yatumiye harimo n’umushora mari mu muziki w’u Rwanda Coach Gael, The Ben yavuze ko ibyo abantu byose baganira atari ko bajya babizana ku mbuga nkoranyambaga.
Ati ” AKenshi mwibwira ko cyangwa se abantu muri rusange twibwira ko ibintu tugomba kubigaragariza abantu kugirango wenda twerekane ko wenda ibintu bigenda neza , ubucuti cyangwa imibanire yange na Coach Gael cyangwa se imibanire yange n’inzu ya 1:55 AM nyuma y’uko dukora iriya foto[ifoto yabo bombi bari kumwe] ibindi byasigaye hagati yacu.”
Yakomeje avuga ko ndetse n’ibirori byo kumva umuzingo w’indirimbo wa Bruce melodie yari yabitumiwemo ati “kuri Listening party ya Bruce nari natumiwe ndetse n’agombaga kujyayo ariko nari muri Kenya ngirango murabizi, ndabiseguraho kuba ntarabonetse turavugana ariko uko tuvuganye siko twajya duhita tubigaragaza.”
Yanongeyeho ko nawe yamaze kubatumira mu gitaramo ke, uyu muhanzi aherutse gutangaza ko kandi ashobora kuzaca agahigo ko kugrisha amatike yose mbere y’umunsi w’igitaramo ibidakunda kubaho mu bitaramo nyarwanda.
Mugisha Benjamini agiye gusohora iyi Alubumu nyuma y’imyaka itanu isatira itandatu yarayirarikiye abakunzi be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange, hakaba hitezwe n’abahanzi biganjemo abo bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye bazamufasha gususurutsa abantu bazitabira iki gitaramo.