FootballHomeSports

Ten Hag yiniguye ndetse agira icyo avuga ku ngaruka ry’igenda rya Sir Alex Ferguson !

Umutoza wa Manchester united Eric Ten Hag yemeye ko icyemezo cya Manchester United cyo gukuraho amasezerano yari afite agaciro ka miliyoni 2 z’amapound ya Sir Alex Ferguson ku mwaka kizagira ingaruka kuri iyi kipe mu buryo bumwe cyangwa ubundi .

Amakuru aturuka i Manchester atangaza ko Ferguson atazagaragara ku mukino wo ku wa gatandatu iyi kipe igomba guhuramo na Brentford kuri sitade yayo ya Old Trafford, ndetse uyu ukazaba ari umukino wa mbere kuva yamenyeshwa isozwa ry’amasezerano ye na nyir’ubwite Sir Jim Ratcliffe ko iyi izaba shampiyona ye ya nyuma nka ambasaderi wa United.

Eric Ten Hag ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino bazakiramo ikipe ya Brentford kuri uyu wa gatandatu , yavuze ko igenda rya Sir Alex Ferguson rigomba kugira ingaruka kuri iyi ikipe nta kabuza kandi ko uyu musaza ari umuntu wagize uruhare rukomeye mu myubakire ihamye ya Manchester united igaragara kuri ubu .

Eric Ten Hag yongeyeho ati : “Ariko kurundi ruhande, turabizi neza kandi na Sir Alex arabizi, ninabyo ashaka. Arashaka kubona Manchester United yatsinze kandi nzi neza ko buri gihe aboneka kumpanuro zigaragaraho abantu b’ingenzi muri iyi ikipe. Tuzamukenera, byanze bikunze, mugihe gito cyangwa mu kizaza, nkuko twabikoze mumyaka ibiri nigice ishize amaze hano.”

United imaze ikiruhuko mpuzamahanga cyose ku mwanya wa 14 nyuma yo gutangira nabi shampiyona yicyiciro cya mbere y’abongereza nyuma yimikino irindwi ya mbere, gusa ariko kandi mu minsi ishize abayobozi bakuru baganiriye kuri iki kibazo mu nama y’amasaha atandatu yabereye i Londres nubwo nta gisubizo gifatika cyavuyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *