TChad : Ishyaka rya Perezida Mahamat Idriss Deby ryatsinze amatora
Komisiyo y’amatora yo mu gihugu cya Tchad yatangaje ko Ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu ariryo ryegukanye imyanya myinshi mu matora y’abadepite yabaye mu kwezi gushize nubwo ibi bisubizo by’agateganyo byamaganwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi .
Abicishije kuri Televiziyo y’igihugu Ahmed Bartchiret, ukuriye Komisiyo y’amatora yatangaje ko Ishyaka rya Perezida uriho witwa Mahamat Idriss Deby rizwi nka Patriotic Salvation Movement, ryabonye imyanya 124 muri 188 ibarizwa mu Nteko ishinga amategeko y’iki gihugu .
Iyi Komisiyo yanatangaje ko umubare abaturage bitabiriye aya matora ku ijanisha rya 51.56 ku ijana, Gusa iyi ni nayo mibare amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yashingiyeho yerekana ugushidikanya ndetse no kutizera ukuri ndetse n’umucyo muri aya matora .
Ishyaka rya Deby ryatangaje mbere yuko aya matora yo ku ya 29 Ukuboza ari urumuri rw’icyizere kuri iki gihugu cyinjira muri demokarasi nyuma yo gufata ubutegetsi k’uyu muperezida wahoze ari umuyobozi wa gisirikare mu mwaka wa 2021.
Ifatwa rye ry’ubutegetse ryaje rikurikiye urupfu rwa se wa Deby wari na Perezida w’iki gihugu witwaga Idriss Deby Itno wanakunze kunengwa kugundira ubutegetsi ndetse no gukoresha igitugu mu miyoborereye kuko yamaze imyaka isaga mirongo itatu ku butegetsi.
Mu kwezi gushize Tchad yafashe icyemezo cyo guhagarika umubano wa gisirikare n’igihugu cy’ubufaransa , Ibi byaje bikurikirana n’ingamba nk’izi zari ziherutse gufatwa n’ibihugu bya Mali, Nigeriya na Burkina Faso, zo kwirukana ingabo z’Abafaransa bijyana no kwimika umubano n’igihugu cy’Ubufaransa .