Tariki ya 7 / Ukwakira : Nigeria yashyizwe mu banyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1949: Hashinzwe Repubulika ya Demokarasi y’u Budage, iki gihugu ni cyo cyiswe u Budage bw’u Burasirazuba.
1958: Perezida Iskander Mirza wa Pakistan afashijwe n’umugaba w’ingabo w’iki gihugu Ayub Khan bakuyeho Itegeko Nshinga ryo mu 1956 bashyiraho ko igihugu kigendera ku mategeko ya gisirikare ndetse bakuraho na gahunda y’amatora.
1840: Willem II yabaye Umwami w’u Buholandi.
1924: Andreas Michalakopoulos yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, wayoboye guverinoma igihe gito cyane.
1960: Nigeria yashyizwe mu banyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye.
1971: Oman yinjiye mu banyamuryango ba Loni.
1346 : Mu ntambara y’imyaka 100, David II, umwami wa Ecosse yateye u Bwongereza yitwaje ingabo ibihumbi12.
1513 : Mu ntambara ya Vicence, ingabo za Venetie zatsinzwe zinigarurirwa n’ingabo za Espagne.
1571 : Mu ntambara ya Lépante, ingabo z’Abongereza zigaruriwe n’Abanyaturikiya
1825 :Inkongi y’umuriro ya Miramichi (Nouveau-Brunswick), yashenye agace ka Newcastle mu Bwongereza utwika ishyamba rya kilometero kare ibihumbi 15 byari icya gatanu cy’iyi ntara.
1879 : Hasinywe amasezerano y’ubwumvikane hagati y’u Budage na Autriche-Hongrie.
1940 : Mu Bufaransa, ubutegetsi bwa Vichy yasinye itegeko riha ubwenegihugu bw’Abafaransa Abayahudi bo muri Algerie.
1949 : Hashinzwe leta ya Repubulika y’u Budage
1978 : Hatangijwe ku mugaragaro igitangazamakuru Le Figaro Magazine mu Bufaransa
1990: Ingabo za FAR (Force d’ Armé Rwandaise) zishe Abahima 1,000 bo mu bwoko bw’Abatutsi mu Mutara
1993 : Toni Morrison yabonye igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo
2001 : Hatangiye intambara muri Afghanistan.
1993: Nyuma y’iminsi 103 hari imyuzure ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatewe no kuzura k’umugezi wa Mississippi iyi myuzure yarahagaze.
1998: Yakubiswe na bagenzi be babiri biganaga bamuhora kuryamana n’abo bahuje igitsina Matthew Shepard, yigaga muri Kaminuza ya Wyoming.
2001: Ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byibasiye Afghanistan byaratangiye, bibimburirwa n’ibyakozwe n’indege nyuma hakurikiraho ibyo ku butaka.
2004: Umwami Norodom Sihanouk wa Cambodia yasimbuwe n’umuhungu we Norodom Sihamoni.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1471 : Frédéric I, umwami wa Danemark na Norvège
1552 : Sir Walter Raleigh, umusare, umunyapolitiki n’umusizi mu Bwongereza
1952: Vladimir Putin, Perezida w’u Burusiya.
2001: Umwamikazi Senate Seeiso, umukobwa w’Umwami wa Lesotho Letsie III.
1931 : Desmond Mpilo Tutu, Musenyeri wo muri Afurika y’Epfo wahawe igihembo cyitiriwe Nobel cyo guharanira amahoro mu 1981
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2007: George E. Sangmeister, Umunyapolitiki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2010: Milka Planinc, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Yugoslavia.
336 : Marc, Papa
929 : Charles III, umwami w’u Bufaransa
2001 :Mongo Beti, umwanditsi ukomoka muri Cameroun
Taliki ya 07 Ukwakira:Umunsi wa Rozari
_______________********_____________
Umunsi wa Rozari wizihizwa tariki ya 7 Ukwakira. Uku kwezi kandi kwitwa ukwezi kwa Rozari. Washyizweho na Papa Piyo wa V mu mwaka w’1571, umwaka Abakristu batsinzemo urugamba babikesha kuvuga Rozari. Uyu munsi waje kwemerwa kuri kalindari ya Liturujiya ya Roma mu w’1716 na Papa Klementi wa XI.
Muri uku kwezi, Kiliziya idusaba kwambaza Bikira Mariya kurushaho, tuvuga ishapule buri munsi. Itariki ya 7 Ukwakira kandi itwibutsa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, maze igahuza n’umunsi w’abakristu batahukanye umutsindo, baganjije ababarwanyaga. Ni ku itariki ya7 ukwakira 1571 Abakristu batsinze Abanyaturukiya i Lepante. Uruhererekane rwa Kiliziya ruvuga ko Abakristu batsinze urwo rugamba babikesheje kuvuga Rozari.
Rozari ntagatifu ni iki?
Rozari ni isengesho rikorwa hifashishijwe ishapule. Ni Rozari ya Bikira Mariya nk’uko Mutagatifu Papa Pawulo wa II abivuga: ni isengesho ryasakaye ku isi buhoro buhoro mu kinyagihumbi cya kabiri. Ku bw’imbaraga z’Imana ryakunzwe na benshi mu batagatifu kandi rishyigikirwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya. Ni isengesho rifite agaciro gakomeye, ryera kandi rizakomeza kwera imbuto z’ubutungane igihe cyose abakristu bazashobora kuvumbura ubukungu buhishe muri ryo. Ibyo bigasobanura «Kwinjira wese mu iyobera ryo gushengerera Kristu we mahoro yacu». Mu by’ukuri isengesho rya Rozari ni isengesho ryo kurangamira no gushengerera. Bitabaye ibyo ryaba ryambuwe agaciro karyo.
Papa PawuloVI we agira ati: « Isengesho rya Rozari ritazirikanyweho ngo habeho gushengerera no kurangamira Kristu ryaba rimeze nk’umubiri utagira roho». No kurivuga wirukanka ugira ngo urangize umuhango byaba bidatandukanye n’ibyo Yezu avuga agira ati:« Igihe musenga, ntimugasukiranye amagambo nk’abapagani batazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza » (Mt 6, 7). Kuvuga Rozari ni ugushengera, kurangamira no kumva Kristu nk’uko mu Ivanjili y’uyu munsi babitwereka kuri Mariya mwene nyina wa Marita. Mariya we yabashije kuguma iruhande rwa Yezu mu gihe Marita yateguraga amazimano.
Ibyo tuzirikana tuvuga Rozari ntagatifu bikomoka he?
«Malayika aza iwabo, aramubwira ati: ‘Ndakuramutsa, mutoni w’Imana, Nyagasani ari kumwe nawe. Wahebuje abagore bose umugisha n’umwana utwite arasingizwa’» (Lk1,28.42). Mu ishapule, mu isengesho rya Ndakuramutsa Mariya dusubiramo kenshi aya magambo meza:«Ndakuramutsa Mariya wuje inema uhorana n’Imana wahebuje abagore bose umugisha na Yezu Umwana wabyaye arasingizwa, Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana, urajye udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira».
Iyo tuvuga Rozari tuba duha Bikira Mariya icyubahiro gikomeye. Ni n’isengesho rikomeye rikubiyemo ahanini indamutso n’igisabisho. Iyo ndamutso duheraho tuvuga iryo sengesho ni Ijambo ry’Imana kuko rikubiyemo indamutso ya Malayika, igihe atumwe n’Imana kuri Mariya, n’igihe Mariya agiye gusura Elizabeti. Igisabisho cyo kibanda ku kwemera kwa Kiliziya, mu kubyara umwana w’Imana kwa Bikira Mariya ndetse no kwinginga uwo Mubyeyi w’Imana ngo asabire abana bayo b’abanyabyaha.
Umunsi wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, utwibutsa ko Rozari ari rimwe mu masengesho aturanga, twebwe abakristu gatolika. Ni umurage dukomeyeho, kuko utwibutsa amateka y’ugucungurwa kwacu. Koko rero, igihe tuvuga Rozari, tuba duhamije ko igihe icyaha cyinjiriye mu isi Imana itadutereranye, yatwoherereje umwana wayo Yezu, akora urugendo rwo kudukiza, yigira umuntu mu nda ya Bikira Mariya, arusoza azuka mu bapfuye none akaba aganje mu ijuru aho yagiye kudutegurira ibyicaro (Yh 17, 2).
Icyo tuzirikana:
Ntabwo tuvuga Rozari tugamije gutsinda urugamba rw’abantu ahubwo urugamba turwana n’ikibi, icyaha, urupfu na Shitani biturukaho. Muri Rozari, Bikira Mariya rwose aturonkera imbaraga zo gushegesha Sekinyoma. Kuvuga Rozari ni ukwinjira mu iyobera ryo kurangamira, gushengerera no kumva Yezu Kristu. Kwita ku mirimo isanzwe yo kwita ku bandi no kubagirira akamaro ni byiza ariko kurangamira Yezu Kristu no kumushengerera ni agahebuzo. Iyo tuvuga Rozari duhongerera ibyaha byacu byose n’iby’isi yose.
Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, nadusabire kandi adukikire dukire icyaha