Tariki ya 6 / Ugushyingo mu mateka : Afurika yepfo yafatiwe n’umuryango w’Abibumbye ibihano bikomeye cyane !
Tariki 06 Ugushyingo ni umunsi wa 311 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 55 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi
1999: Abaturage ba Australia bemeje ko umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Head of the Commonwealth) ababera umukuru w’igihugu.
Aya matora yabaye binyujijwe muri kamarampaka yakozwe n’abaturage bose.
1985: Itangazamakuru rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatangaje ko Perezida Ronald Reagan yemeye itangwa ry’intwaro hagati y’igihugu cye na Iran mu buryo bw’ibanga.
2005: Inkubi y’umuyaga yiswe Evansville Tornado yibasiye agace ko mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba muri Leta ya Kentucky ndetse no mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba muri Leta ya Indiana ihitana abagera kuri 25.
1844: Bwa mbere mu gihugu cya Dominican Republic hemewe itegeko nshinga.
1918: Mu gihugu cya Pologne hemejwe repubulika ya kabiri.
1962: Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro wo gufatira ibihano igihugu cy’Afurika y’Epfo kubera ivangura rishingiye ku ruhu ryaharangwaga.
Hafashwe umwanzuro usaba ibihugu byose bigize uyu muryango guhagarika ibikorwa byose bagira bishingiye ku bya gisirikare n’ubukungu bakoranaga nacyo.
2004: Mu Bwongereza, gari ya moshi yakoreye impanuka hafi y’agace kitwa Ufton Nervet, ihitana abantu 7 abandi bagera ku 150 barakomereka.
1963: Mu gihugu cya Vietnam y’Amajyepfo habaye ihirikwa ry’ubutegetsi ubwo uwari Perezida w’iki gihugu Ngo Dinh Diem yicwaga agasimburwa na Gen. Duong Van Minh; ibi byose byabaye ari mu ntambara ya Vietnam.