General Today in HistoryHome

Tariki ya 5 / Ukwakira mu mateka : Uyu munsi, ni umunsi w’Umwarimu mu rwego rw’isi

Uyu munsi, ni umunsi w’Umwarimu mu rwego rw’isi, umunsi ngarukamwaka washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1901: Abasirikare ba Indonesia bagize impanuka ikomoye bavuye mu Mujyi wa Jakarta, yahitanye abantu 137.

1999: Mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Londres habereye impanuka ikomeye ya gari ya moshi, yahitanye abantu bagera kuri 31.

1910: Muri Portugal, habaye impinduramatwara yahiritse ubwami itangiza Repubulika.

1945: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatangiye imyigaragambyo ikaze yaguyemo abantu batari bake. Iyi myigaragambyo yatumye haba inyito yiswe Hollywood Black Friday, abigaragambya bahuriye ku marembo ya studio ikora ibijyanye n’amafilime ya Warner Brothers.

1947: Ku nshuro ya mbere, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Harry S. Truman yatambukije ijambo kuri televiziyo.

1550: Hashinzwe Umujyi wa Concepción wo muri Chili.

1582: Bitewe n’itangizwa ry’ingengabihe yiswe ’Grégorien’, uyu munsi nturangwa mu mwaka w’Abataliyani, Pologne, Portugal na Espagne.

1864: Umujyi wo mu Buhinde wa Calcutta wasenywe bikomeye n’inkubi y’umuyaga (cyclone), iyi nkubi yahitanye abantu barenga ibihumbi 60.

2000: Muri Belgrade habaye imyigaragambyo ikomeye yatumye umugabo ufatwa nk’umunyagitugu ukomeye mu mateka y’isi Slobodan Milošević yegura ku buyobozi bwa Sebia. Iyi myigaragambyo yiswe Bulldozer Revolution.

Mu 1966, mu nama ihuza za Guverinoma yabereye mu gihugu cy’u Bufaransa mu Mujyi wa Paris, nibwo hatangiye kuganirwa ibijyanye n’ishyirwaho ry’ibintu bishobora gufasha umukozi nka mwarimu, iyi iba ibaye imvano yo gushyiraho uyu munsi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1829: Chester A. Arthur, wabaye Perezida wa 21 ku rutonde rw’abayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1979: Joe Lipari, umwanditsi n’umukinnyi w’amafilime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1984: Naima Adedapo, Umunyamerika wigeze gutsindira igihembo cya American Idol.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Placide, Violette na Jasmine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *